Roc Nation ya JayZ yatangije ubukangurambaga bw’uburezi muri Philadelphia, bugamije gushakishiriza banyeshuri amahirwe yo kwiga harimo no kubakusanyiriza inkunga ingana na miliyoni 300 azahabwa abanyeshuri batishoboye kugira ngo babashe kwiga mu ishuri ryigenga iryo ari ryose muri uwo mujyi.
RocNation izakora ubwo bukangurambaga ku bufatanye n’umujyi wa Philadelphia, inkunga izakusanywa binyuze mu mushinga wa Pennsylvania Award for Student Success (PASS).
Mu 2023, ni bwo hafashwe ingamba zo gushyiraho PASS kugira ngo hakurweho inzitizi z’ubushobozu ku banyeshuri bo mu miryango ikennye binyuze mu guhabwa amafaranga abantunga no kubishyurira ishuri.
