Umukinnyi w’iteramakofe Jake Paul, yikomye abantu bavuga ko Mike Tyson ashaje cyane ku buryo adakwiye kurwana na we. Aganira na TMZ mu cyumweru gishize, yavuze ko uwo musaza w’icyamamare mu mukino w’iteramakofe ari mukuru ku buryo azi kwifatira icyemezo.
Iki kiganiro cyaje nyuma yuko Tyson ugomba kuzuzuza imyaka 58 mu mpera z’uku kwezi, yimuye urugamba afitanye na Jake Paul mu Gushyingo kubera ibibazo by’uburwayi.
Bombi bari byari biteganijwe ko bagomba gucakirana muri Nyakanga, icyakora biza guhinduka ubwo Tyson yagiriraga ibibazo by’ubuzima mu dege yavaga i Miami yerekeza i Los Angeles ku ya 26 Gicurasi.
