Ja Rule yahoreye P.Diddy kuri 50 Cent

Ja Rule yahoreye P.Diddy kuri 50 Cent

 Dec 11, 2025 - 20:24

Umuraperi, Ja Rule yongeye kwatsa umuriro w’amakimbirane ye ya kera na 50 Cent, nyuma y’aho 50 Cent asohoreye icyegeranyo gishya yise “Sean Combs: The Reckoning” gikubiyemo ibirego bikomeye by’ihohotera rikekwa kuri Diddy.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ja Rule yateje impaka ubwo yagiraga ati:“Curtis yavuze ko Diddy ari umunyabyaha, nanjye mvuga ko 50 Cent  ari umunyabyaha… hari ikibazo?”.

Ubu butumwa bwafashwe nk’ukundi gutera isibaniro mu ntambara y’amagambo imaze imyaka irenga ibiri hagati y’aba baraperi bombi.

Ni amakimbirane atigeze acogora ndetse akomeje kugaruka mu itangazamakuru no mu muziki w’Amerika.

Amateka y’aya makimbirane yatangiye mu myaka ya 2000 ubwo 50 Cent yasohoraga indirimbo “Wanksta”, yarimp imvugo ikarishye mu buryo bwa diss track.

Ibi byakomeje gukara mu ndirimbo nka “Back Down” (2003) na “Piggy Bank” (2005) zateje uburakari kuri Ja Rule.

Na we ntiyatanzwe kuko yagarutse mu ndirimbo “Loose Change” (2001) ndetse akomeza gutanga amagambo akomeye mu bitaramo no mu biganiro bitandukanye avuga nabi 50 Cent.

Ubu noneho amakimbirane yabo yongeye kugaragara nyuma y’iki cyegeranyo cya 50 Cent yibanda kuri Diddy, ibintu Ja Rule asa n’ushaka gukoresha nk’amahirwe yo kumwibutsa ko na we atari umwere.

Ja Rule yakubise 50 Cent agashyi