Izina rya Kanye West ryanditswe kuri misile za Israel ziri kuraswa muri Gaza

Izina rya Kanye West ryanditswe kuri misile za Israel ziri kuraswa muri Gaza

 Dec 26, 2023 - 17:04

Umuhanzi Kanye West waherukaga gutakambira Abayahudi ku magambo y'urwango yabavuzeho, izina rye ryanditswe kuri misile bari kuroha muri Gaza mu ntambara bahanganyemo na Hamas. Bisobanuye iki?

Umuraperi w'Umunyamerika Kanye West waherukaga kwikururira umujinya w'abayahidi abavugaho amagambo y'urwango bikamubyarira amazi n'ibisusa, amazina ye "Kanye West" yanditswe kuri misile za Israel ziri gusukwa mu Ntara ya Gaza bikozwe n'umukinnyi w'Umunya-Israel ukina imikino njyarugamba ikomatanyije (mixed-martial) bwana Haim Gozali.

Byose byatangiye ubwo Kanye West yashotoraga Abayahudi abavugaho amagambo y'urwango (antisemitism) mu Ukwakira 2022, ibyamuviriyemo gukubitwa hasi mu bukungu, dore ko ubwo yari akirangiza kugaragaza urwo rwango, kompanyi zose yamamarizaga zahise zihagarika amasezerano bari bafitanye ibyarindimuye ubukungu bwe.

Haim Gozali yanditse izina rya Kanye West kuri misile ziri kuraswa muri Gaza 

Nubwo West yari yagaragaje urwango ku bayahudi, ariko kandi, yari aherutse gutakamba asaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze bidakwiye. Kuri iki Cyumweru, nibwo Haim Gozali yaciye igikuba kuri X ashyiraho misile za Israel zigiye gusukwa kuri Gaza yanditseho amazina ya Kanye West.

Kuri iyo posite ya X, akaba yarayikurikirishije amagambo agira ati " Kanye West twebwe Abayahudi ntabwo udukunda, ariko natwe ntabwo tugukunda." Mu minsi yari yashize, uyu mugabo, akaba yari yapositinze indi misile ya Israel iriho abandi bagabo bane b'Aba-Islam avuga ko bashyigikira Palestine.

Misile za Israel zanditsweho amazina ya Kanye West 

Abo bagabo bakaba barimo: Khabib Nurmagomedov , Islam Makhachev, Khamzat Chimaev ndetse na Belal Muhammad. Daily mail, ikaba yandika ko uyu mugabo Haim Gozali yigeze kubarizwa mu gisirikare cya Israel ADF. 

Nubwo bimeze bitya, haracyari urujijo hibazwa niba Haim Gozali ari we wandika kuri misile za Israel ziraswa muri Gaza ayo mazina, cyangwa se niba hari umusirikare wa ADF ubyandikaho. Hagati aho, intambara ya Israel na Hamas, ikaba irimbanyije, aho Israel itangiye kwinginga Hamas

Haim Gozali umunya-Israel wapositinze misile za Israel hariho amazina ya Kanye West