Ishavu rya Phyna ku myaka 3 wakoraga muri 'restaurant'

Ishavu rya Phyna ku myaka 3 wakoraga muri 'restaurant'

 Jul 17, 2023 - 03:14

Josephine Otabor amazina nyakuri y'umukinnyikazi wa filime muri Nollywood ya Nigeria Phyna, yatangaje ibizazane yatangiye gucamo akiri ikibondo ku myaka 3 y'amavuko agahagarika ishuri yewe akajya no gukora muri restaurant utibabagiwe no kurwaza se wari mu bitaro.

Phyna akaba yatangaje ko ku myaka 3 yatangiye kujya gukora muri restaurant ya nyirasenge wari utuye muri Auchi, ubwo byari nyuma yaho se yari yafashe umwanzuro wo kumujyanayo.

Mu gihe yari aho kwa nyirasenge kandi, akaba yarahagaritse kwiga mu mashuri y'inshuke aho yari ageze mu mwaka 3, ubwo byari nyuma kandi y'impanuka se yakoze ikamwohereza mu bitaro imyaka 2 yose.

Ati " Mu by'ukuri gukura kwange ntibyanyoroheye. Nakuriye kwa mushiki wa papa mukuru, wari utuye muri Auchi, icyo gihe kandi yacuruzaga ibiryo muri restaurant. Aka kanya tekereza umwana w'umukobwa w'imyaka 3 ari muri restaurant ari kwakira abagabo."

Phyna yatangiye ibizazane ku myaka 3 y'amavuko 

" Papa wange yari yarakoze impanuka ari mu bitaro akeneye umuntu umwitaho, ubwo nasoza amashuri y'inshuke mu 3, nagiye kumurwaza mu bitaro. Ubwo nagarukaga ku ishuri, nasubiye inyuma jya mu 1 no mu 2 gusa bampaye ibizamini ndabikora nkomezanya nabo twiganaga mu 3."

"Ababyeyi bange bashakaga ko nkomeza kwiga ariko ntabushobozi. Nakomeje amasomo jya mu ishuri rya Leta aho amafaranga y'ishuri yari ama-Naira 14,500 angana 21,771.70 mu manyanyarwanda. Gusa aha niho ibibazo byari bitangiriye. Natangiye gucuruza ibiraha, nkakora imisatsi, n'ibindi binyuranye."

" Nyuma naje kuba Umunyeshuri uhagarariye abandi, ntangira kujya mbika amafaranga ari munsi ya 75.07 rwf, nyuma ntangira kujya mu bitaramo ndetse ntangira no kujya mbyina."

Umukinnyikazi wa filime Phyna wakoraga muri 'restaurant' ku myaka 3 y'amavuko 

Nubwo yari muri ubu buzima yakomeje avuga ko yasoje amasomo ndetse akomeza ibyo kubyina akora n'utundi turaka.

Hagati aho, akaba yaraje gukora muri Nigerian Youths the spirit of selfless service to the community (NYSC) akora n'ibindi bintu binyuranye, ari naho yaje kwinjirira mu bintu byo kwamamaza kuri Radiyo na Televisiyo ahindura ubuzima gutyo.

Ati " Inshuti zange zivuga ko nubwo nanyuze mu bibazo ariko nabonye amafaranga. Nkababwira ko amafaranga arangira."