Intandaro y'amakimbirane hagati y'umugore wa Cristiano Ronaldo na nyirabukwe

Intandaro y'amakimbirane hagati y'umugore wa Cristiano Ronaldo na nyirabukwe

 Jun 15, 2023 - 08:53

Nyuma y'igihe kirekire Georgina Rodriguez adacana uwaka na nyina wa Cristiano akaba na nyirabukwe, nyirabayazana yamenyekanye.

Kuva Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bakundana mu 2016, hagiye havugwa ibihuha ku bijyanye n’umubano wabo by’umwihariko hagati y’uyu munyamiderikazi ndetse na nyirabukwe.

Icyakora, nkuko amakuru aturuka muri Portugal abitangaza, ngo urunturuntu rwatangiye ubwo Georgina Rodriguez yiyemezaga kubana na Cristiano Ronaldo muri La Finca.

Nyina wa Cristiano Ronaldo n'umukazana we bamaze igihe kinini batavugana neza

Bavuga ko Cristiano yamuhaye umudendezo usesuye wo gutaka inzu akurikije ibyo akunda, bisobanuye ko yari akeneye ko umugore we yumva amerewe neza mu rugo rwabo bombi.

Nkuko ikinyamakuru Marca  kibitangaza, ngo hari imwe mu mpinduka yakozwe na Georgina batavuzeho rumwe na Dolores Aveiro.

Bivugwa ko mu cyumba cya Cristiano Ronaldo hahoze ari igishushanyo kinini kiriho Cristiano na nyina. Ariko rero, ngo Georgina akimara kuhimukira, Dolores yavumbuye ko igishushanyo cyamanuwe kikabikwa mu igaraje.

Mu mwanya wacyo, Georgina yashyizemo icye, ibyo Dolores Aveiro yabonye nko agerageza kumusimbura no kwerekana ko amurusha ijambo.

Mu by’ukuri, ngo ibyo ni byo nyirabayazana w’amakimbirane hagati yabo, agikomeje no kuburirwa umuti na nyuma y’imyaka irindwi, byanabaviriyemo no gukomeza kutavuga rumwe.

Kutavuga rumwe hagati ya Georgina Rodriguez na nyirabukwe, byaturutse ku gishushanyo.

Mu by’ukuri, hashize ibyumweru bike, ikinyamakuru cya Lecturas magazine itangaje ko Dolores Aveiro yari yarakoreye ubupfumu ku gipupe cya Georgina, agamije kumutandukanya n'umuhungu we.

Nyina wa Ronaldo yahise ahakana ayo marozi, ashimangira ko ari ibinyoma byamaye ubusa bigamije guhumanya izina rye.