Inkuru ya Jay-Z muri Super Bowl Halftime Show ikomeje kuvugisha benshi

Inkuru ya Jay-Z muri Super Bowl Halftime Show ikomeje kuvugisha benshi

 Jun 24, 2025 - 13:52

Umuraperi w’ikirangirire Jay Z ari kuvugwa cyane nk'umwe mu bashobora kuzaririmba mu gitaramo gikomeye cya Super Bowl Halftime Show kizaba mu mikino ya nyuma ya Super Bowl 2026, iteganyijwe ku itariki ya 8 Gashyantare 2026, gusa abantu ntabwo barimo kubivugaho rumwe.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 22 Kamena 2025, nyuma y’uko Dov Kleiman, umunyamakuru w’imikino, ashyize hanze ubutumwa buvuga ko Jay Z ari mu mazina akomeye ari kuganirwaho ngo ahabwe iyo nshingano.

Kuva ubwo, abafana b’umupira n’abakunzi ba muzika ku mbuga nka Reddit, TikTok, na Instagram, bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bishimiye igitekerezo cyo kubona Jay Z asusurutsa abitabira Super Bowl, abandi bashidikanya ku bushake bwe, bibuka amagambo yigeze kuvuga avuga ko adashaka kuririmbira muri icyo gitaramo.

Hari n’abibajije niba bitaba ari uburyo bwo kwikubira amahirwe, kuko Roc Nation, kompanyi ya Jay Z, ari yo isanzwe itegura Halftime Show kuva mu mwaka wa 2019.

Nubwo ibi bihuha bikomeje gufata intera, kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryatanzwe n’impande bireba zirimo NFL ndetse na Roc Nation, bigatuma amakuru akomeje kugibwaho impaka agasigara mu rwego rw’ibihuha gusa.

Abafana baracyategereje ku mugaragaro kumenya niba koko Jay Z ari we uzaririmba muri icyo gitaramo cyitezweho byinshi, kikaba na kimwe mu birori bikurikirwa n’abantu benshi ku isi.

Jay-Z, biravugwa ko ari mu bahambwa amahirwe yo kuzatarama muri Super Bowl Halftime Show 2026

Benshi batavuga ko bibaye ari byo, Jay-Z ari we waba yihaye uwo mwanya