Impamvu Okkama atajya agaragara mu bitaramo

Impamvu Okkama atajya agaragara mu bitaramo

 Dec 20, 2024 - 11:55

Umuhanzi Okkama yasobanuye impamvu ituma atajya agaragara mu bitaramo byinshi haba mu Rwanda ndetse no hanze, ashyira umucyo ku bivugwa ko nta bajya bamuha ibiraka.

Ni kenshi usanga hano mu Rwanda abahanzi bamwe na bamwe kubabona mu bitaramo bigorana cyane, rimwe na rimwe ugasanga byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abo bahanzi badahabwa agaciro.

Usanga ku mbuga nkoranyambaga havugwa impamvu zitandukanye zishobora kuba zituma hari abahanzi bamwe bagaragara mu bitaramo abandi ntibaboneke. Aha usanga bavuga ko hari abahanzi baba bafitanye ibibazo n'abategura ibitaramo ku buryo badashobora kubaha akazi.

Hari kandi n'abahanzi batungwa agatoki bashinjwa kugira amananiza cyane, ku buryo usanga kumvikana n'abashaka kumuha akazi bigorana cyane.

Umuhanzi Okkama nawe ari muri abo bahanzi badakunze kugaragara mu bitaramo nyamara afite indirimbo zikunzwe hanze aha, bigashyira benshi mu rujijo niba nawe yaba ari muri babandi bagira amananiza cyangwa se ari impamvu z'uko ntabajya bamuha akazi.

Aganira na 'Kiss FM', yavuze ko impamvu atagaragara mu bitaramo cyane ari uko ababitegura baba bashaka kumwishyura amafaranga adafatika akabona we adashobora kuyakorera bitewe na 'standard' yashyizeho.

Avuga ko bitewe n'uko akenera ibintu byinshi kugira ngo agaragare neza,  usanga iyo ahawe amafaranga make n'ubundi nta kintu amumarira ku buryo nyuma y'iminsi mike cyane aba yamaze gushira.

Kuri we avuga ko ari ibintu biba bitangaje kuba umuhanzi yakwishyurwa amafaranga y'intica ntikize, kuko n'ubundi nta kintu biba byongera ku muziki we.

Ati "Urumva biba ari ibintu bitangaje kuba umu 'promoter' yaguhereza amafaranga kuri 'show' atanagukorera amashusho y'indirimbo.

"Nta kintu biba bivuze, nta n'itafari biba biri kongera ku rugendo rw'umuziki wawe. Byaruta ugakomeza ugakora bakazaguhamagara bari kuyaguhereza yuzuye."

Okkama avuga ko ahubwo yatangiye gutekereza uko yajya yikorera ibitaramo bye, aho kugira ngo akomeze gutegereza abamuha akazi.