Impamvu adakunda kwambara imyenda y'imbere, ibyo kuba mu Rwanda -Yolo The Queen yavuze

Impamvu adakunda kwambara imyenda y'imbere, ibyo kuba mu Rwanda -Yolo The Queen yavuze

 Nov 12, 2024 - 13:02

Mu gihe muri iyi minsi usanga abakobwa ndetse n'igitsina gore muri rusange bashyirwa mu majwi ko batacyambara imyenda y'imbere (ikariso), Yolo The Queen nawe ushyirwa mu majwi cyane yahishuye impamvu atajya akunda kuyambara.

Ubwo yongeraga guha amahirwe abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ngo bamubaze ibibazo by'amatsiko bamufiteho, nibwo umwe mu bamukurikira yaje kumubaza impamvu atajya yambara imyenda y'imbere.

Yolo The Queen adaciye kure, yemeye ko adakunda kuyambara, icyakora avuga ko afite myinshi kurusha imyenda isanzwe, icyakora ahitamo kwambara imyenda y'imbere bitewe n'imyenda yambaye uwo munsi.

Ati "Biterwa n'uko nambaye, ariko mfite amakariso menshi kurusha imyenda. Mfite amakariso menshi."

Yolo The Queen yavuze ko yambara imyenda y'imbere bitewe n'uburyo yambaye

Yolo The Queen kandi yongeye kumara amatsiko abibaza agace yaba atuyemo mu Rwanda, aho usanga bamwe bavuga ko atuye mu Karere ka Rwamagana gusa we yavuze ko adatuye mu Rwanda.

Icyakora ntiyigeze avuga igihugu utuyemo, gusa yavuze ko aho atuye abana n'umukunzi we.

Uko iminsi igenda yisunika niko abakunzi ba Yolo The Queen wamamaye cyane bitewe n'amafoto ashyira kuri Instagram agaragaza ikimero cye gikurura benshi, bagenda barushaho kugenda basobanukirwa ubuzima abayeho.

Mu myaka yatambutse wasangaga abantu benshi bibaza mu by'ukuri niba koko Yolo The Queen abaho, bitewe n'uko nta na rimwe yigeze agaragara mu ruhame yasohokanye n'inshuti ze cyangwa se yitabiriye ibirori runaka.

Nyuma yo kubona ko abantu bakomeza kwibaza byinshi kuri we, nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira kujya abasangiza ku buzima bwe, aribwo ajya anyuzamo agafata umwanya agaha uburenganzira abafana be bamukurikira kuri Instagram, bakamubaza ibibazo bashaka kumumenyeraho nawe akajya abasubiza.

Ubu buryo busa n'ubwagize akamaro kuko iyo urebye usanga hari bimwe mu bihuha yagiye ashyiraho umucyo, ndetse ukabona ko abantu barushaho kugenda bamugiraho amakuru batari bazi.

Yolo The Queen yahishuye ko aba hanze y'u Rwanda, aho abana n'umukunzi we