Imbaraga z'ifaranga zahuje Cristiano Ronaldo na Lionel Messi

Imbaraga z'ifaranga zahuje Cristiano Ronaldo na Lionel Messi

 Nov 19, 2022 - 16:00

Cristiano Ronaldo na mukeba we Lionel Messi bahora bahanganye bahuriye mu gikorwa cyo gukorera amafaranga binyuze mu kwamamaza.

Bamaze imyaka bihariye imyanya y'imbere muri ruhago y'isi kuva ahagana mu 2008 kugeza magingo aya, ndetse ni amazina abiri apezanya mu biganiro by'umupira w'amaguru aho uganirwa hose ku isi.

Gusa n'ubwo bahanganiye ibikombe byinshi birimo iby'umuntu ku giti ke cyangwa ibihembo by'ikipe, si kenshi Lionel Messi na Cristiano berekeje amaboko ku gikorwa kimwe hatarimo ihangana.

Ibi bituma n'abakunzi ba ruhago bibaza uko byaba bisa aba bombi baramutse bahuriye mu ikipe imwe, dore ko David Beckham ahora arota kuzabahuriza muri Inter Miami ye ikina shampiyona ya Major League Soccer muri Leta zunze ubumwe za America.

Gusa kuri iyi nshuro amafaranga yatumye bose bakora bafatanya mu kwamamaza kompanyi y'ikirangirire mu myambaro ariyo Louis Vuitton, aho babikoze babinyujije ku mbuga zabo nkoranyambaga.

Ifoto Cristiano na Messi bashyize kuri Instagram zabo

Ibi aba bombi babikoze mu gihe nta bindi bikorwa bijya bibahuza usibye abafana babo batajya bavuga rumwe ku mukinnyi wa mbere ku isi, mu gihe bo mu magambo yabo humvikanamo cyane kubahana aho buri umwe arata undi iyo abonye umwanya wo kumuvugaho.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi baherereye muri Qatar aho bajyanye n'ibihugu byabo mu gikombe cyisi kiratangira kuri iki Cyumweru, aho Qatar irakina na Ecuador saa 18:00 ku masaha yo mu Rwanda.

View this post on Instagram

A post shared by Leo Messi (@leomessi)