Imana izaguhana!Tiwa Savage na Davido bashondanye kuri Instagram

Imana izaguhana!Tiwa Savage na Davido bashondanye kuri Instagram

 Jan 10, 2024 - 09:09

Tiwa Savage yasabiye Davido umuvumo ku Mana mu butumwa bandikiranye kuri Instagram, nyuma y'uko uyu muhanzikazi amugejeje kuri Polisi, ibikomeje kuzambya umubano wabo.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y'abahanzi bakomeye muri Nigeria Tiwa Savage na Davido, nyuma y'uko baretse gukurikirana kuri Instagram, ndetse uyu muhanzikazi akageza uyu mugenzi we mu nzego zishinzwe umutekano amushinja kumutera ubwoba no gushaka kumugirira nabi.

Mu nyandiko Tiwa Savage yagejeje kuri Polisi, yahishuye ko kuba asigaye ari inshuti ya Sophia wabyaranye na Davido, bitari gushimisha uyu mugabo, bituma amutera ubwoba kuko adashaka ko bakomeza kuba inshuti, bigatuma amwoherereza abamutera ubwoba. 

Davido na Tiwa Savage bateranye amagambo kuri Instagram 

Mu butumwa bwo kuri Instagram aba bombi bandikiranye, Tiwa Savage yabwiye Davido ko ari umuntu mubi, arangije amwibutsa ko ubwo umuhungu we Ifeanyi yapfaga mu 2022, ari we wa mbere wamugezeho mu bitaro.

Mu gusubiza, Davido yahise yamagana Tiwa Savage amusaba ko atakongera kuvuga umuhungu we mu izina, ibyahise birakaza Tiwa Savage amwita umusazi avuga ko 'Imana izamuha'.

Ibi bibaye mu gihe uwari umugabo wa Tiwa Savage aheruka kwandagaza Davido avuga ko yananiwe kwita ku muryango we kandi ko azamwicaza akamuha amasomo y'ubuzima. 

Dore ubutumwa Tiwa Savage na Davido bandikiranye