Ihangana rya Bobi Wine na Eddy Kenzo ryahinduye isura

Ihangana rya Bobi Wine na Eddy Kenzo ryahinduye isura

 Jun 17, 2023 - 02:01

Rurageretse hagati ya Bobi Wine na Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry'Abahanzi aho bari gushinjanya kuba abasabirizi muri Leta ya Uganda.

Ukwezi kurarenga Eddy Kenzo atorewe kuyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda, rya Uganda National Musicians Federation (UNMF). Ubwo iri huriro ryashingwaga byatangajwe ko rifite intego yo guhuza ijwi ry'abahanzi ndetse bakanazamura imikoranire yabo na Leta.

Nyamara rero mu mboni y'abandi, byagaragaye ko iri huriro rigamije guhangana n'umuhanzi akaba n'Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Bobi nawe ntiyatindijemo kuko yahise abwiza ukuri abari muri iri huriro ko rigamije kugendera mu kwaha ku butegetsi.

Bobi Wine abona abari mu ihuriro ry'Abahanzi ari abasabirizi muri Leta 

Ntiyagarukiye aho kuko ubwo yari mu kiriyo cya Kato Lubwama yongeye gushinja abari muri iryo huriro ko ari abasabirizi muri Leta.

Mu ijambo rye yavuze icyo gihe, akaba yaragize ati " Abahanzi ntibakeneye imfashanyigisho ziturutse muri Leta, ahubwo bakeneye ubushake bwa politike [...]. Iyo Guverinoma ibatumijeho buri umwe bakuha miliyoni 2 z'amashiringi baba bagamije kukuyobya."

" Guverinoma ntabwo ishishikajwe no kubona ko uri umukire kuko nukira ntuzakenera gupfukama imbere ya Gen Muhoozi cyangwa Perezida Yoweri Museveni."

Bobi Wine na Eddy Kenzo barashinjanya kuba abasabirizi muri Guverinoma 

Ku rundi ruhande, Eddy Kenzo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasubije Bobi Wine ko amagambo ye ari amacenga kandi asekeje, ngo dore ko Wine, abinyujije mu ishyaka rye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ahabwa amafaranga na Guverinoma, ahubwo akibaza impamvu bemera ayo mafaranga. 

Ati " Abatwita abasabiriza bashyirwa mu ngengo y'imari y'igihugu buri mwaka. Babona umushahara wa buri kwezi kandi ntabwo bajya banga ayo mafaranga[…] ubona umushahara wawe muri Guverinoma uvuga ko urwanya?. "

Hagati aho bamwe mu bafana bakaba bavuga ko Bobi Wine nawe yarengereye yita abahanzi abasabirizi muri Leta ngo kuko bamwe banafite amafaranga menshi nka ay'abahanzi bo muri Nigeria yewe no muri Ghana.