Benshi batunguwe, nyuma yuko hasohotse inkuru y’igiturage kimwe cyo mu gihugu cya Nepal mu gace kitwa Hokse Panchkhal, aho abaturage hafi ya bose batunzwe no kuba baragurishije impyiko zabo.
Aba baturage ngo bagurisha izi mpyiko zabo bizezwa ko hazashibuka izindi, maze kubera ubuzima bugoranye muri iki giturage, bakabyumva bihuta cyane.
Ikindi gituma abaturage bo muri aka gace benshi basigaranye impyiko imwe, ni uko nyuma yo kumenya ko ubukene bunuma muri aka agace, abacuruza ingingo z’imibiri y’abantu batangiye kwiyongerayo, bagamije kubashukisha amafaranga maze bakabasiroma ingingo.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana igiciro izi ngingo bazigurishaho.
