Inzu ndangamurage izwi cyane ya 'Times Square' iherereye i New York muri Amerika, mu minsi ibiri ishize yashyize ahagaragara igishushanyo cy’umuraperi wo muri Canada, Drake mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Icyakora, binyuze kuri X yahoze ari twitter abafana bamwe bagize icyo bavuga kuri iki gishushanyo aho bamwe muri bo bagikunze n’ubwo amaso adasa n’aya Drak, mu gihe abamdi barakomeje kuvuga ko iki gishushanyo ari cyiza kuruta umuraperi Lil Wayne.
Byongeye kandi, icyo gishushanyo cyashyizwe iruhande rw’iby’abandi bahanzi bakomeye nka Beyoncé, Dua Lipa, Megan Thee Stallion na Harry Styles.
