Ifoto ya Justin Bieber ateruye uruhinja yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Ifoto ya Justin Bieber ateruye uruhinja yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

 Oct 18, 2023 - 23:30

Imbuga nkoranyambaga zahubanganye, nyuma yuko umuhanzi Justin Bieber yari amaze gushyiraho ifoto ateruye uruhinja.

Umuhanzi Justin Bieber, yakuye abafana imitima, nyuma yo kibatungura agashyira ifoto ye kuri Instagram ateruye uruhinja.

Justin Bieber ifoto ye yakanze abafana be

Uyu muhanzi w’imyaka 28 wakunzwe mu ndirimbo nka “Love Yourself” yashyizeho iyi foto ateruye uruhinja rukiri ruto arimo asa n’urimo kuruha imfashabere.

Nyuma yo gushyira iyi foto kuri Instagram, abafana be batangiye kuvugishwa bibaza impamvu uyu muhanzi yaba yarabahishe ko yibarutse, abandi kubyumva byananiranye kuko batigeze babona umukunzi wa Beiber, Hailey, atwite.

Icyakora, amasaka yakize umuyaga ubwo uyu muhanzi yakurugaho urujijo agasobanura, ko uru ruhinja atari umwana we nkuko benshi babitekereje, ahubwo ari mwishywa we.

Justin Bieber yaje gutangaza ko umwana yari ateruye ari mwishywa we

Aya makuru yatanze agahenge mu bafana be, gusa hari benshi bikomeje gutsindira ko yaba ari uwe, cyane ko umukunzi we amaze igihe yumvikana avuka ko yifuza umwana byo gupfa.