Icyateye Prince Kiiiz kuva muri Country Records

Icyateye Prince Kiiiz kuva muri Country Records

 May 9, 2024 - 11:01

Nyuma y'uko producer Prince Kiiiz atangarije ko yatandukanye na studio ya Country Records yakoreragamo, benshi batangiye guhwihwisa ko uyu musore yaba agiye kwerekeza muri 1:55 Am, gusa uyu musore yabinyomoje ahubwo ahishura impamvu ibyihishe inyuma.

Producer Prince Kiiiz yatangaje ko yahisemo gusezera muri sosiyete ya Country Records mu rwego rwo gukurikira inzozi ze zo kwikorera ku giti cye, agafungura studio ye bwite.

Ibi Prince Kiiiz yabitangaje mu kiganiro Versus cya RTV, ahamya ko ubwo amasezerano yari afite muri Country records yari ari hafi kurangira hari benshi bamwegereye barimo na sosiyete ya 1:55 AM bamusaba ko bakorana, ariko abatera utwatsi.

Ati “1:55 AM nta ruhare bari kubigiramo kuko nabo bigeze gushaka kumpa amasezerano y’uko twakorana ariko nabyo ntibyakunda, mu byukuri navuye muri Country Records kubera inzozi zanjye zo kubaka studio nini kandi cyaricyo gihe, bagiye baza benshi banyegera ariko nkababera ibamba kuko njye nari mfite icyo nshaka kugeraho.”

“Kwikorera zari inzozi zanjye, mbere y’uko njya muri Country Records nari natangiye gutekereza kugukora studio yanjye, gusa ndavuga nti reka mbanze nkore umwaka umwe mbe nisuganya, nagure izina ryanjye ngire ibikorwa byinshi bihagije nshyireho urwego rwanjye, igihe cyarageze ubu studio irahari amazina ntabwo ndatangira kuyashyira hanze.”

Prince Kiiiz yatangiye gukorera muri Country Records muri Werurwe 2023, we na Real Beat na Pakkage, byari muri gahunda yo kuziba icyuho cyari gisizwe na Producer Element wari umaze gutandukana na yo.

Mu masezerano y’umwaka umwe yari afitanya na studio ya Country Records, Kiiz yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo Funga Macho ya Bruce Melodie ndetse akanakora remix yayo (When she’s around), Bruce Melodie yakoranye na Shaggy.

Kiiz kandi yakoreye umuhanzikazi Bwiza, iyitwa ‘Do me’ na yo yakunzwe n’abatari bake, akorera Juno Kizigenza iyitwa Zezenge ndetse anakorera Chris Eazy iyitwa Lala n’izindi yakoze zakunzwe.