Ibyo Jay-Z yakoreye mu gitaramo cya Beyonce byasize bamuvuga imyato

Ibyo Jay-Z yakoreye mu gitaramo cya Beyonce byasize bamuvuga imyato

 Jul 14, 2023 - 05:12

Umuraperi Jay-Z, ubu abafana be n'ab'umugore we Beyonce baramuvuga imyato, nyuma yo kubakorera agashya mu gitaramo.

Jay-Z yari afite umwuka wo gutanga, ubwo yari mu gitaramo cya Renaissance Tour i Toronto, mu mpera z’icyumweru gishize.

Abafana babiri bagize amahirwe kurusha abandi, bagiye kuri TikTok kugira ngo basangize abandi uburyo uyu muraperi w’icyamamare yabahaye impano ya champagne, ubwo yushimiraga igitaramo cy’umugore we muri Rogers Centre.

Jay-Z yatunguye abafana abaha Champagne 

Umukoresha wa TikTok @ eyezcosplay amashusho adasanzwe amwerekana ageze hejuru ya bariyeri y’icyuma yatandukanyaga Jay-Z n’abafana agamije gusuhuza iki cyamamare.

Jay-Z, aho gusuhuza uyu mufana, yamuhaye ikirahuri cyuzuye cya champagne, ibyo uyu mufana atari yiteze.

Ijoro ryo gutanga impano kuri Jay-Z ntabwo ryagarukiye aho. Alisha Digba ujya kuri TikTok ku izina rya @swagprincessali, yasangiye n’abayoboke be uburyo mu gitaramo cya Beyonce, yabonywe n’uyu muraperi kubera kubyina ashishikaye, maze agahitamo kumuha icupa rye rya champagne.

Icupa ubu rifitwe na Digba, ni Armand de Brignac Ace of Spades Brut Gold, rigura amadorari arenga 300.

Jay-Z yatunguye kandi ashimisha abari bitabiriye igitaramo cya Renaissance Tour, i Toronto 

Jay-Z, uzwiho gukunda champagne cyane, yaguze iyi brand mu 2014. Byatangajwe mu 2021 ko yagurishije 50% by’imigabane y’iyi sosiyete muri LVMH, indi sosiyete na yo ikora ibinyobwa.

Renaissance Tour, Beyonce yatangiye urugendo rwo muri Amerika, aho azakorera ibitaramo muri Nashville, Louisville na Minneapolis. Niba Jay-Z akomeje kuba rugabishabirenge, nta wamenya icyo abafana bamwe b'abanyamahirwe bashobora kuzasoza bafite!