Ibyo Asake yakoreye Mohbad byakoze ku mitima y'abafana be

Ibyo Asake yakoreye Mohbad byakoze ku mitima y'abafana be

 Dec 27, 2023 - 12:24

Umuhanzi Ahmed Ololade wamenyekanye mu muziki nka Asake, yatunguye abafana be ubwo igitaramo cye yagitangizaga amafoto n'amashusho y'umuhanzi Mohbad, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Asake, yongeye gukora ku mitima y'abafana, nyuma yo kubatungura mu gitaramo aheruka gukora, akagitangiza amafoto n'amashusho y'umuhanzi Mohbad, uherutse kwitaba Imana.

Asake yibutse Mohbad mu gitaramo aheruka gukora

Iki gitaramo Asake yakoze mu rwego rwo kwizihiza Noheli akacyita Flytime, cyabereye i Lagos iwabo muri Nigeria. Ni igitaramo kitabiriwe ku bwinshi, detse yasobanuri abafana ko ibyo yakoze byose bya uguha icyubahiro no kwibuka mugenzi we Mohbad witabye Imana mu mezi make ashize.

Mohbad yitabye Imana muri Nzeri uyu mwaka

Mohbad yitabye Imana tariki 12 Nzeri, ku mpamvu zitavuzweho rumwe. Byavuzwe ko urupfu rwe rurimo akambane, ndetse abahanzi bagenzi be barimo n'inshuti ze nka Marley, batawe muri yombi bashinjwa kumuhitana.