Ibya Vinicius Jr bikomeje gufata intera! Ibihano biravuza ubuhuha

Ibya Vinicius Jr bikomeje gufata intera! Ibihano biravuza ubuhuha

 May 24, 2023 - 02:52

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne ryinjiye mu kibazo cya Vinicius Jr wakorewe irondaruhu mu mukino Real Madrid iherutse gutsindwamo na Valencia.

Vinicius Jr aherutse gukorerwa irondaruhu kuri sitade Mestalla mu mukino Real Madrid yari yasuyemo Valencia, ndetse uyu musore aza kwerekwa ikarita itukura nyuma y'uko umusifuzi Ricardo de Burgos Bengoetxea yari amaze kureba kuri VAR.

Ku mugoroba w'ejo ku wa Kabiri nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne ryatangaje ko ikarita y'umutuku yahawe Vinicius Jr yakuweho. Si ibyo gusa kandi kuko ikipe ya Valencia yaciwe amande y'ibihumbi 45 y'amayelo, ndetse itegekwa gufunga ibice byarimo abaririmbiye Vinicius imikino itanu.

Nyuma y'umukino, umutoza Carlo Ancelotti yagize icyo avuga ku byakorewe umukinnyi we uri mu bameze neza kurusha abandi.

Ati:"Twakomeje kuvuga kuri ibi umwaka wose ariko nta gikorwa. Byageze ku rwego rw'uko umutoza atekereza gukuramo umukinnyi we kuko umukino utahagaze. Hari ikintu kitagenda muri iyi shampiyona iyo ibi bintu biba.

Vinicius yaririmbiwe n'abafana ba Valencia ku irondaruhu(Net-photo)

Vinicius nawe yanditse kuri twitter ye ati:"Ntabwo byari inshuro ya mbere, si n'iya kabiri, si n'iya gatatu. Irondaruhu ni ikintu gisanzwe muri La liga. Irushanwa ritekereza ko ari ibisanzwe, ishyirahamwe naryo nuko kandi abo duhangana babitiza imbaraga.

"Mumbabarire. Shampiyona yigeze kuba iya Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi ubu ni iy'abanyerondaruhu. Igihugu kiza, cyanyakiriye ndetse nkunda, ariko cyemeye kwerekana ishusho y'igihugu cy'irondaruhu ku isi.

"Mumbabarire abanya-Espagne tutemeranya, ariko ubu muri Brazil, Espagne izwi nk'igihugu cy'irondaruhu. Ndetse ku bw'amahirwe make, ku bintu biba buri cyumweru, nta bwirinzi mfite. Ndabyemera. Ndabyemera. Ariko ndakomeye ndetse nzarinda ngera ku musozo ndwanya irondaruhu."

Abantu bagiye batandukanye mu mupira w'amaguru bagiye bagira icyo batangaza bakomeza Vinicius, barimo Rio Ferdinand ndetse na Gary Lineker. Xavi utoza mukeba wa Real Madrid nawe yanenze bikomeye abafana ba Valencia.

Rutahizamu wa FC Barcelona, umunya-Brazil Raphinha nawe yagaragaje kwifatanya na Vinicius ubwo yakuragamo umupira arimo ava mu kibuga yambaye akandi gapira kariho ubutumwa.

Bwagiraga buti:"Mu gihe cyose ibara ry'uruhu ari ingenzi cyane kurusha ibindi amaso areba, hazaba intambara. Turi kumwe, Vinicius."

Kuri ubu Vinicius Jr ashobora kugaragara ku mukino Real Madrid izakina na Rayo Vallecano nyuma y'uko ikarita itukura yari yeretswe yakuweho.