Ibya Messi na Barcelona bikomeje gushya bishyira bishyito

Ibya Messi na Barcelona bikomeje gushya bishyira bishyito

 Apr 24, 2023 - 02:24

Lionel Messi uri mu minsi ya nyuma y'amasezerano ye muri Paris Saint-Germain akomeje kwerekezwa muri FC Barcelona yabayemo imyaka itari mike akahagirira ibihe byiza.

Amasezerano ya Lionel Messi muri Paris Saint-Germain azarangirana n'uyu mwaka w'imikino nawo uri kugana ku musozo, akaba ariyo mpamvu uyu mugabo akomeje kugarukwaho hibazwa ikipe azakinira mu mwaka utaha w'imikino.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Mirror iravuga ko Lionel Messi azava muri PSG mu mpeshyi y'uyu mwaka kuko iyi kipe ishaka no guhindura uburyo bwayo iguramo abakinnyi, ikibanda ku bakinnyi bakiri bato cyane cyane abafaransa.

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangira ibiganiro n'abahagarariye Lionel Messi n'ubwo itaratanga ubusabe bwayo ku byo baba bifuza gutanga kuri uyu munya-Argentine uherutse kwegukana Igikombe cy'isi cyabereye muri Qatar.

Messi agiye kuva muri PSG amazemo imyaka ibiri gusa(Image:Getty)

Ikibazo cy'ubukungu kiracyari ingutu kuri FC Barcelona ku buryo igisabwa kurekura bamwe mu bakinnyi bayo ndetse n'abandi basigaye bakagabanya ibyo bahabwa, kugira ngo ibashe kuba yakongeramo abandi bakinnyi.

FC Barcelona kando ikomeje kuganiriza abandi bakinnyi bari gusoza amasezerano mu makipe yabo nka myugariro Inigo Martinez ukinira Athletic Bilbao, na Ilkay Gundogan wa Manchester City.

Mu myaka ibiri Lionel Messi agiye kumara muri PSG amaze gutsinda ibitego 31 ndetse atanga imipira 34 yavuyemo ibitego, dore ko afashe runini muri iyi kipe mu kurema uburyo buvamo ibitego.

Messi yakinnye umukino wa mbere muri FC Barcelona mu 2004 ubwo yari afite imyaka 17, akaba yarayikiniye imikino 778 agatsindamo ibitego 672, akanatwara ibikombe 35. Nyuma y'imyaka ibiri ayivuyemo ashobora kugaruka.

Messi ashobora gutozwa na Xavi bakinanye (Image:Getty)