Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleone, akaba n’umwe mu bayoboye bakomeye b’ihuriro ry’abahanzi muri Uganda, yamaze kuva muri iri huriro.
Chameleon arashinja Eddy Kenzo kumusuzugura
Si ibyo gusa kandi, kuko binavugwa ko atanifuza kwiyunga na mugenzi we Eddy Kenzo uyoboye iri huriro, ashinja kumusuzugura.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda, avuga ko Chameleone yari arambiwe agasuzugoro ka Eddy Kenzo, ashinja kumuha amafaranga y’urusenda atamukwiye.
Amakuru avuga muri iri huriro bahabwa amadorari ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika buri wa Kabiri kugira ngo babone abahanzi bagomba kuririmba mu kitwa Jam Session.
Icyakora, ngo Chameleone yahawe amadorari 200, ibintu bitamushimishije na gato, ari na cyo cyatumye afata icyemezo cyo kutazongera kugera muri iri huriro.
Eddy Kenzo na Chameleon ntibakiri gucana uwaka
Kugeza ubu aba bahanzi nta kintu aba bahanzi baratangaza kuri aya makuru, cyane ko abanyamakuru bagerageje kubahamagara ariko ntabafate terefone.
