Ibitaramo bya Clever J na Alien Skin byatangiye kugerwa intorezo

Ibitaramo bya Clever J na Alien Skin byatangiye kugerwa intorezo

 Jul 14, 2023 - 06:44

Umunyamakuru w'imyidagaduro muri Uganda Kaiyz Kawalya yatanze impamvu abona ibitaramo bya Clever J na Alien Skin bitazitabirwa kabone naho abafana bakinjirira ubuntu.

Isaac Kawalya Kaiyz wahoze ari Umunyafuru kuri Televisiyo NBS ndetse na Sanyuka TV ariko magingo aya akaba ari muri Amerika, yagaragaje zimwe mu mpamvu zikomeye abona zizatuma ibitaramo bya Clever J na Alien Skin bafite mu kwezi gutaha bitazitabirwa kabone naho batakishyuza.

Kaiyz agaruka ku gitaramo cya Clever J gitegerejwe ku 04 Kamena 2023 i 'Lugogo KCCA Grounds', yagaragaje ko kidashobora kwitabirwa n'abantu barenze ibihumbi 7000 ngo bitewe nuko uyu muhanzi amaze igihe kinini adakora umuziki. 

Kaiyz arabona ko ibitaramo bya Clever J na Alien Skin bitazitabirwa 

Hagati aho, Clever J na Alien Skin bakaba baheruka gusohora indirimbo bafatanyije bise "Binyuma Bitya" aho bari kuyamamaza cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa rero Kaiyz akomoza kuri iyo ndirimbo, yavuze ko ubundi ubushize icyatumye igitamo cya Skin cyitabirwa byatewe n'ihangana rye na Pallaso, maze yanzura ko kuri ubu bitakunda kuri Clever J.

Akomeza avuga kuri Clever J mu butumwa yacishije ku muyobora wa YouTube, akaba yavuze ko ari umuhanzi uzi kuririmba neza, ariko ko adashobora kumara amasaha abiri ku rubyiniro. Ati " Yego afite impano yo kuririmba, ariko ntabwo afite ubushobozi bwo kumara amasaha abiri ku rubyiniro."

Kaiyz aremeza ko igitaramo cya Clever J kitazamo abantu ibihumbi 7000 naho bakinjirira ubuntu 

Ikindi kandi uyu munyamakuru akaba yibasiye bikomeye Aba-Promoter bo muri Uganda avuga ko bashaka kugutesha agaciro abahanzi bakomeye babateguriraho ibitamo by'abahanzi batazwi kugira ngo berekane ko nta gaciro bafite. Ati "Ibyo ntibyashoboka."

Ku rundi ruhande, umuhanzi Alien Skin, nawe akaba afite igitaramo kuri "Kwancho festival" ku wa 27 Kanama 2023, gusa rero uyu munyamakuru w'imyidagaduro akaba yavuze ko nawe kitazitabirwa.