Ibiruhuko bya Shakira byari bijemo kidobya Imana ikinga akaboko

Ibiruhuko bya Shakira byari bijemo kidobya Imana ikinga akaboko

 Jul 5, 2023 - 06:37

Umuhanzikazi Shakira, ubu wibereye mu biruhuko ku mucanga wo muri Costa Rica, habuze gato ngo bigende nabi.

Ibiruhuko bya Shakira muri Costa Rica hamwe n’abana be Sasha na Milan byajemo akabazo gato ku nkombe za Santa Teresa de Cobano, ubwo yagwaga arimo kugendera kuri skate yo mu mazi.

Shakira yanyere arimo kwinezeza mu nyanja aragwa

Uyu muhanzikazi wo muri Colombia, ubusanzwe ni umuhanga mukugendera kuri utu dukoresho, ariko impanuka muri iyi siporo zirasanzwe, rero na we yisanze mu mazi. Icyakora, ntabwo byari bikomeye cyane kuko ushinzwe kumwigisha yahise yihutira kumutabara byagaragaraga ko idakomeye, ariko ntibyabuze guhangayikisha abarikumwe na Shakira.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ye yise “Copa Vacía,” yongeye guhagarara neza, maze akomeza ibyo yakoraga, siporo yitoje kuva akiba muri Barcelona. Umunyamideli wo muri Brazil, Gisele Bündchen na Shakira, bamaze imyaka ari inshuti, ndetse bahisemo kumarana iminsi mike mu nzu y’uwahoze ari umugore wa Tom Brady i Santa Teresa de Cobano.

Nubwo yaguye mu nyanja, gusa ntibyari bikomeye, kuko bahise banamutabara

Mu gihe Shakira na Gerard Piqué barangije umubano wabo wimyaka 12, Gisele yatandukanye na Brady nyuma y'imyaka 13. Amakuru avuga ko aba bagore Bombi barimo no kwinezeza bangenda  ku ifarashi ku mucanga, kandi abana ba Shakira na bo bari kumwe.