Ibanga rituma abahanzi ba gospel buzuza BK Arena mu mboni z'abarimo Mukularinda

Ibanga rituma abahanzi ba gospel buzuza BK Arena mu mboni z'abarimo Mukularinda

 May 27, 2024 - 08:10

Abarimo umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukularinda, Muyoboke Alex na Cyusa Ibrahim, bagaragaje ibanga rituma abahanzi ba gospel bakorera ibitaramo muri BK Arena igakubita ikuzura, bakomoza no ku cyakorwa kugira ngo abaririmba secular nabo bazayuzuze, ariko Muyoboke agobekamo ingingo y'ibiciro bihanitse by'iriya nyubako.

Mu gihe mu Rwanda abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza bakomeje kwiharira inyubako ya BK Arena mu bitaramo, hakomeza kwibanzwa impamvu abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe batajya bisukira iri nyubako.

Mu kiganiro Sunday Choice Live cyo kuri iki Cyumweru, umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukularinda, yagaragaje ko impamvu nyamukuru ituma abahanzi ba gospel buzuza Arena, ari ugushyigikirana biba hagati yabo mu gihe ibyo bita mu baririmba indirimbo zisanzwe izizwi nka secular.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukularinda abona muri gospel harimo ubufatanye 

Iyi ngingo ayihurizaho na Muyoboke Alex nawe wari umutumirwa muri icyo kiganiro, aho yifashishije urugero rwa Ndasingwa uheruka gukoreramo igitaramo, akavuga ko atari amuzi, ariko kubera gushyigikirwa na bagenzi be bakaba baraje barayuzuza.

Cyusa Ibrahim nta nyuranya na bagenzi be, gusa we akavuga iyo abantu baje mu gitaramo cya gospel, ibyo baba bajemo biba birenze cyane igitaramo no kwishima, ahubwo ko baba baje gusenga, ari yo mpamvu mu gitaramo hagati hazamo pasiteri akabwiriza.

Icyakora, ku bwa Muyobozi, avuga ko nanone abahanzi ba gospel batakicinya icyara, kuko nabo uwabikoze inshuro ebyiri ari Mbonyi gusa.

Yongera ho ko iriya nyubako ihenze cyane mu kuyikodesha, dore ko yavuze ko ideshwa agera hafi muri miliyoni 50 z'amanyarwanda, akagaragaza ko ari ibintu bikomeye kuba wabona umuhanzi usanzwe wakigondera ayo mafaranga.

Cyusa Ibrahim na Muyoboke Alex babona ubufatanye ari bwo butumwa abahanzi ba gospel buzuza BK Arena