Harmonize yahigitse abarimo Burna Boy, Meddy ataha amara masa mu bihembo bya AEAUSA

Harmonize yahigitse abarimo Burna Boy, Meddy ataha amara masa mu bihembo bya AEAUSA

 Nov 13, 2023 - 18:36

Abahanzi barimo Harmonize, Rema na Tayla bari mu bahanzi bitwaye neza mu bihembo bya African Entertainment Awards (AEAUSA), mu gihe Abanyarwanda barimo Meddy batashye amara masa.

Mu mpera z'icyumweru nibwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika harimo hatangwa ibihembo bya African Entertainment Awards USA (AEAUSA) ku nshuro ya Cyenda, aho umuhanzi Harmonize ari mu bitwaye neza batwara ibihembo birimo: Best Music Video na Artist of the Year.

Ni mu gihe muri ibyo bihembo, Abanyarwanda barimo : Meddy, Okkama, Producer Element Eleeeh, Producer Nkotanyi Fleury, ndetse n'umuhangamideli Sonia Mugabo batagize amahirwe yo kugira igihembo begukana. 

Umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize yitwaye neza mu bihembo bya African Entertainment Awards 

Ku rundi ruhande, Abanya-Nigeria barimo Rema, bakaba baregukanye igihembo cya Best Male Artist- Central/West Africa, ndetse na Davido atwara igihembo cya alubumu nziza ariyo Timeless, ari nako Tyla na we ari mu begukanye ibihembo.

Dore urutonde rw'abegukanye ibihembo muri African Entertainment Awards USA (AEAUSA):

Best Male Artist- Burna Boy

Best Female Artist- Tyla - Winner

Best Hip Hop/Rap Artist- Iba One

Best Duo/Group- P-Square

Best Collaboration- Makhadzi – MaGear Ft. Mr Brown

Best Music Video- Harmonize- Single again

Artist of the Year- Harmonize

Best Dancer/Group- Endurance Grand

Best DJ- DJ Neptune

Best Francophone Male Artist/Group- Soul Bang's

Best Francophone Female Artist/Group- Vivian Chidid

Best Palop Male Artist/Group- Lisandro Cuxi

Best Palop Female Artist/Group- Eva Rap Diva

Best New Artist- Portable

Song of the Year- Calm Down

Album of the Year- Timeless - Album by Davido

Rising Star of the Year- Tribe Mark

Best Male Artist- Central/West Africa- Rema

Best Female Artist - Central/West- Ayra Starr

Best Male Artist - East/South/North Africa- Jah Prayzah

Best Female Artist - East/South/North- Gemma Griffiths

Best Gospel Artist- Deborah Lukalu

Best Reggae / Dancehall Artist- Winky D

Music Producer of the Year- Master KG

Video Director of the Year- TG Omori