Abinyujije mu butumwa bwuje amarangamutima, Harmonize yavuze ko urukundo afitiye Kajala ari ntagereranywa, anavuga ko adashobora guceceka ku byishimo afite nyuma yo kongera kumubona, cyane cyane ubwo Kajala yitabiraga igitaramo cye.
Yagize ati:"Iyo atangiye(Harmonize) kuvuga ku mukobwa akunda, byamusaba umunsi wose, ariko akaba atabasha no kwicecekera ku byishimo afite."
Uyu muhanzi yashimangiye ko bombi banyuze mu bihe bikomeye ariko bikabegeranya kurushaho, kugeza aho ubu biyumva nk’abavandimwe.
Yongeyeho ko amazina yabo afitanye isano ikomeye, ndetse ko n’isi yose yishimira kongera kubabona bari kumwe.
Icyatumye benshi bacika ururondogoro ni amagambo Harmonize yakoresheje avuga ko yiteguye kongera kwambika Kajala impeta, mu gihe yaba yemeye kongera gutangira urugendo rushya rw’urukundo.
Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rushobora noneho kugana ku rwego rushya rurambye.
Abakunzi b’aba bombi bakomeje kugaragaza ibyishimo n’inkunga yabo ku mbuga nkoranyambaga, bifuza ko kuri iyi nshuro urukundo rwabo rwagera ku musaruro mwiza.
Harmonize yari yambitse Kajala impeta muri 2022, ariko birangira batandukanye
