Haringingo Francis wakubitiwe i Rubavu yabyegetse ku misifurire agaragaza ubwoba ku mukino wa APR FC

Haringingo Francis wakubitiwe i Rubavu yabyegetse ku misifurire agaragaza ubwoba ku mukino wa APR FC

 Dec 12, 2022 - 05:52

Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis yaraye itsindiwe na Etincelles i Rubavu aho uyu mutoza we avuga ko byatewe n'imisifurire itari imeze neza, ndetse yemeza ko no ku mukino bafitanye na APR FC imisifurire ishobora kuzaba imeze nabi.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-2 mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye i Rubavu, mu gihe iyi kipe yambara ubururu n'umweru iri kwitegura umukino na APR FC.

Rayon Sports yatsinzwe ibitego bitatu hakiri kare cyane kuko ku munota wa mbere Niyonsenga yari yagishyizemo maze ku munota wa 26 na 38 rutahizamu Samaila Moro atsinda ibitego bibiri igice cya mbere kirangira Rayon Sports itsinzwe 3-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagerageje kugaruka mu mukino ndetse ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Rudasingwa Prince na Iraguha Hadji ariko ibura igitego cya gatatu.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yikomye cyane abasifuzi basifuye uyu mukino avuga ko ari bo batumye ikipe ye itakaza uyu mukino.

Haringingo yavuze atu:"Ni umukino watugoye mu gice cya mbere, twagarutse neza mu gice cya kabiri, dukina neza ni umukino twashoboraga gutsinda ariko urebye uko ibintu byari bimeze, ukareba uko imisifurire yari imeze urabona ko nta hantu twashoboraga guca. Bagerageje bakoze amakosa menshi nta makarita babahaye. Nyine babahaye na ko sinzi uko nabivuga, ariko nyine ni shampiyona, shampiyona yo mu Rwanda turabizi ukuntu ibintu bimera, twaranditse uyu munsi nza kubisubiramo hano."

Uyu mutoza kandi ntabwo yishimiye iminota yakinwe aho yavuze ko abasifuzi bongeyeho iminota mike kandi Etincelles yatindije umukino mu buryo bushoboka bwose.

Haringingo kandi yakomeje avuga ko bagiye gutegura umukino wa APR FC neza nubwo abizi neza ko n’imisifurire izaba itameze neza bitewe n’ibyabaye ku mukino Etincelles.

Yagize ati:"Ndabizi ko ku mukino w’umukeba bizaba bimeze gutya, ubu rero ni ugutegura ibindi kuko ndabizi ko imisifurire izaba itameze neza kuko urebye ibibaye hano n’ibizaba ku mikino ikurikira ni ugutegura abakinnyi mu mutwe kwirinda kuko ni umukino uzaba ugoye."

Rayon Sports izakira APR FC tariki ya 17 Ukuboza 2022 mu mukino w’umunsi wa 14 uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h, benshi banabona ko biri mu byatumye itsindwa uyu mukino kuko yatekerezaga cyane umukino wa APR FC utaragerwaho.

Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona ifite amanota 28, ikurikiwe na AS Kigali ifite 27, Kiyovu Sports 24 ni mu gihe APR FC ifite 21 irakina na Rutsiro kuri uyu wa Mbere.

Rayon Sports irakurikizaho umukino wa APR FC