Hamenyekanye indwara yatumye Mbosso ajyanwa mu bitaro

Hamenyekanye indwara yatumye Mbosso ajyanwa mu bitaro

 Feb 12, 2025 - 17:41

Nyuma y'uko umuhanzi wo muri Tanzania, Mbosso, ashyize hanze amashusho amugaragaza ari mu bitaro bigatera benshi kwibaza uko byamugendekeye, hamenyekanye indwara yatumye ajyanwayo igitaraganya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, nibwo Mbosso yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amashusho amugaragaza ari mu bitaro.

Muri ayo mashusho byagaragaraga ko atarembye cyane bitewe n'uko icyumba yari arwariyemo, yari arimo no gukurikirana umukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Manchester City.

Icyakora Mbosso yagaragaje ko asaba Imana ko yamukiza vuba, nubwo atigeze atangaza byinshi kuri ubu burwayi bwe ngo abantu bemenye uko byamugendekeye.

Mu butumwa bagiye butangwa n'abantu benshi b'abakunzi be, bavugaga ko nubwo batazi icyo arwaye ariko nta kindi bamwifuriza uretse gukira vuba.

Nyuma y'urwo rujijo rwose abantu bibaza uko byamugendekeye, kuri ubu amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, aremeza ko Mbosso yajyanwe kwa muganga igitaraganya bitewe n'ikibazo cy'umutima we.

Mu mafoto Mbosso yakomeje gusnagiza abantu kuri uyu munsi, yagaragazaga abantu batandukanye bagiye bajya kumusura mu bitaro.