Gufungurwa kwa Oscar Pistorious bishobora kumushyira mu kaga

Gufungurwa kwa Oscar Pistorious bishobora kumushyira mu kaga

 Jan 6, 2024 - 11:36

Nyuma yuko rurangiranwa mu mukino yo gusiganwa n'amaguru, Oscar Pistorious, afunguriwe, amakuru aravuga ko hari abantu bafite imigambi yo kumugirira nabi.

Isi ya siporo yishimiye kwakira umunya-Afurika y’Epfo, Oscar Pistorious, wafunguwe nyuma y’imyaka isaga 9 ari muri gereza.

Uyu mugabo w’imyaka 37 wahoze ari igokomerezwa mu mikino yo gusiganwa n’amaguru, yari yatawe muri yombi, ashinjwa kwivugana umukunzi we Reeva Steenkamp, amurashe amasasu ane.

Oscar Pistorious hari benshi bifuza kumugirira nabi

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, ngo nubwo uyu mugabo yafunguwe nta bwisanzure na buke afite. Usibye kuba urugo rwa nyirarume yahise ajya kubamo rwahise rumenwamo abashinzwe umutekano biyongera ku bari bahari, ngo kuva muri gereza kwe ni nko kujya mu menyo ya rubamba.

Ibi ni nyuma yuko ngo polisi ya Johannesburg yamaze kwakira amakuru ko hari udutsiko tw’abantu bifuza kwihorera kuri Oscar Pistorious.

Nubwo Oscar Pistorious yafunguwe ntabwo yemerewe kujya mu bikorwa by'imyidagaduro

Ikigaragara ni uko Oscar afite abanzi benshi, cyane ko hari n’abataratinye kumwereka ibyo yakoze byatumye bamwanga, barimo nyakwigendera Marc Batchelor wahize ari umukinnyi w'umupira w'amaguru, n’umwicanyi kabuhariwe Mikey Schultz.

Tubibutse ko Oscar Pistorious agiye kuba afungishijwe ijisho kugeza muri 2029.