Guchi yahishuye uburyo shebuja yabaye umucunguzi w'impano ye

Guchi yahishuye uburyo shebuja yabaye umucunguzi w'impano ye

 Jun 12, 2024 - 17:05

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Guchi, yahishuye uburyo uwari shebuja mu iduka ricuruza Ice cream ari we wavumbuye impano ye yo kuririmba.

Umuhanzikazi Guchi wo muri Nigeria uzwi cyane mu ndirimbo yakunzwe cyane, 'Jennifer', yatangaje ko yakoraga mu iduka rya ice cream mu bindi kugira ngo atunge umuryango we.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Chude Jideonwo, uyu muhanzikazi yatangaje ko mu gihe yakoraga ubudacogora kugira ngo atunge umuryango we, mu buryo butunguranye shebuja yamubereye umucunguzi nyuma yo kumwumva  arimo kuririmba ari mu kazi.

Yagize ati: “Nakoraga mu iduka rya ice cream. Sinifuzaga kwicara ngo mvuge ko mfite urukundo rw'umuziki ngo ntegereza ko Don Jazzy azaza  kunsinyishiriza iwanjye, kandi nagombaga kugaburira barumuna banjye na mama ”.

Mu gusobanura ibihe by’ingenzi byahinduye ubuzima bwe, uyu muhanzikazi yagize ati: “Uwo munsi, nari ndirmo kuririmba ndimo no gutunganya ice cream kugira ngo nshobore kuyisuka mu mashini, maze databuja arinjira abaza uwaririmbaga, bose bavugira rimwe ngo ni Guchi.

Icyo gihe yaragize ati:’Nkunze impano yawe’ maze ashyira ikiganza cye mu mufuka. Natekereje ko ari hafi kumpa amafaranga y’ishimwe ntahana uwo munsi ariko yazanye ikarita. Nahise numva ncitse intege cyane, gusa sinari nzi ko ari we ugiye kumera umucunguzi.”