Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, nibwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki, yasezeranye imbere y'Imana na Uwicyeza Pamella ku rusengero rwa Eglise Vivante ku i Rebero. Ibirori nyirizina byo kwiyakira, bikaba byabereye muri Kigali Convention Center.
Ubu ni ubukwe bwitabiriwe cyane, aho abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ari mu babutashye. Mu mafato yakomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza The Ben asuhuzanya na Gen (Rtd) Kabarebe.

Gen (Rtd) James Kabarebe yatashye ubukwe bwa The Ben
Mu bandi bantu bazwi mu Rwanda batashye ubu bukwe, barimo Sadate Munyakazi wabaye umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports, barimo kandi Dr Muyombo Thomas uyobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutanga amaraso. Barimo kandi Producer Element ndetse na Producer Kiiz.
Mu bahanzi kandi, ntitwakibagirwa, Andy Bumuntu, Igor Mabano, Chris Eazzy, Yvan Mpano, Niyo Bosco ndetse n'abandi batandukanye. Twabibutsa ko tariki ya 15 Ukuboza 2023, ari bwo The Ben yasabye anakwa Pamella, mu birori byabereye mu busitani bwa Mlimani Jalia Garden i Rusororo mu karera ka Gasabo.


Gen (Rtd) Kabarebe yatashye ubukwe bwa The Ben na Pamella
