FC Barcelona yagonze urutare mu rugendo rwo kongerera amasezerano Gavi

FC Barcelona yagonze urutare mu rugendo rwo kongerera amasezerano Gavi

 Jan 25, 2023 - 14:40

Nyuma y'iminsi ikipe ya FC Barcelona itegereje igisubizo kiyemerera kongerera amasezerano Pablo Gavira, iyi kipe yabwiwe amabwiriza ya La liga atamwerera gusinya ayo masezerano mashya muri uku kwa mbere.

FC Barcelona yari yohereje amasezerano ishaka gusinyisha Pablo Gavira[Gavi] muri uku kwezi kwa mbere, iyi kipe yabwiwe ko itazabasha kumwandikisha nk'umukinnyi w'ikipe nkuru kubera uko ubukungu bwayo buhagaze.

Gavi na FC Barcelona barasabwa gukomeza kubahiriza amasezerano yatangiranye uyu mwaka w'imikino mpaka ku ya 30 Kamena 2023, ubundi bakareba ko yakandikishwa mu masezerano mashya hakurikijwe uko ubukungu bwayo buzaba buhagaze.

Gavi ni umwe mu batwaye ibyiringiro bya FC Barcelona imaze igihe mu bihe bitandukanye n'ibyo yahozemo mu myaka ishize, dore ko ari umwana ukiri muto ndetse akaba agaragaza impano itangaje hagati mu kibuga.

Uyu musore w'imyaka 18 yavuzwe mu makipe atandukanye akomeye arangajwe imbere na Liverpool, bikaba aribyo byatumye FC Barcelona ikomeza gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yakongera amasezerano ye mbere y'uko yinjira mu mwaka wa nyuma w'amasezerano afite ubu.

Amasezerano Gavi afite muri FC Barcelona azarangira mu mpeshyi ya 2024, bivuze ko nagera mu mpeshyi ya 2023 azaba asigaranye umwaka umwe ku masezerano, akaba ari nabyo bikomeza gutera ubwoba ab'i Barcelona.

Gavi ni umwe mu batwaye FC Barcelona(Net-photo)