Umuhanzi Eddy Kenzo, umwe mu bayoboye ishyirahamwe ry’abahanzi mu gihugu cya Uganda, yasobanuye ko adashaka kwishora mu ntambara yo kuririmba (music battle), cyane cyane na King Saha na we uri mu bayoboye iri huriro(UMA).
Nyuma yuko King Zaha ari we wagaragaje ko yiteguye guhangana, Eddy Kenzo yahise yanga
Kenzo yavuze ko uruhare rwe nka perezida rwamusabye guhuriza hamwe no gukwirakwiza urukundo mu bahanzi, ku buryo gukora battle ntacyo byamumarira.
Kenzo ati: "Ntabwo nshobora guhangana na King Saha. Ntabwo nemera intambara kuko, nka Perezida w'abahanzi, kwishora mu ihangana byabacamo ibice, kandi ndi hano ngo nimakaze ubumwe."
Eddy Kenzo yavuze ko battle nta kindi yakora uretse kubiba amacakubiri
Eddy Kenzo yatangaje aya magambo, mu gihe yari yarigeze kuvuga ko umuhanzi uwo ari we wese wifuza guhangana na mu miririmbire, yamubwira urwo rugamba bakarukorera hanze y’igihugu. Icyo gihe, King Saha ni we wari wabimburiye abandi mu gutangaza ko yiteguye urwo rugamba.
