Ese kwa Davido baribarutse? Davido yiyamye abakwirakwiza ibihuha

Ese kwa Davido baribarutse? Davido yiyamye abakwirakwiza ibihuha

 Oct 12, 2023 - 12:19

Abantu bongeye kujya mu rujijo nyuma yuko Davido asabye abafana kurekera gukwirakwiza amafoto ya kera yerekana ko umugore we yabyaye. Ukuri ni ukuhe?

Icyamamare muri Afrobeats muri Nigeria no mu isi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, yasabye abantu guhagarika gukwirakwiza amafoto ya kera agaragaza umugore we Chioma ko yibarukiye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika.

Tariki ya 09 Ukwakira 2023, nibwo mu bitangamakuru binyuranye hasakaye inkuru n'amafoto yavugaga ko Davido n'umugore we babyaye impanga;umuhungu n'umukobwa. Ako kanya abantu bakaba barahise batangira kumwoherereza ubutumwa bwo ku mushimira, dore baherukaga gupfusha imfura yabo.

Ifoto yakwirakwijwe igaragaza Davido na Chioma bari mu bitaro bivugwa ko babyaye impanga

Ibyo kuvuga ko yaba yibarutse kandi, byatijwe umurindi nuko yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze tariki ya 08 Ukwakira agira ati " Iki ni icyumweru kiza mu buzima bwange." Mu butumwa uyu muhanzi yanditse kuri X kuri iyi nshuro, yagize ati " Muhagarike gukwirakwiza amafoto ya cyera. Murakoze".

Nyamara nubwo uyu muhanzi yacecekesheje abantu, ariko hari umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye witwa Kemi Olunloyo, uhamya ko Chioma yabyariye impanga mu bitaro bya "Grady Hospital" muri Atlanta, Georgia ho muri Amerika.

Davido na Chioma ntibaremeza niba baribarutse impanga

Ntiyagarukiye aho kandi, akaba yemeje ko umugore wa Davido Chioma, yari amaze iminsi 90 mu bitaro ari kwitabwaho. Akaba anarenza ho ko uyu mudamu yabyaye nyuma yo kubagwa.

Kugera magingo aya, Davido n'umugore we bakaba batari bemeza neza cyangwa ngo bahakane niba koko barabyaye cyangwa se atari byo.