Ukwezi gushize, twababwiye ko Duane “Keffe D” Davis yatawe muri yombi akekwaho kwica umuraperi nyakwigendera Tupac. Kuva icyo gihe, inzego z’iperereza zivuga ko nubwo batarahamya neza ko ari we wakuruye imbarutso nyirizina, gusa bazi neza ko yari mu itsinda ryivuganye 2Pac. Mu gihe nta mwicanyi nyawe urahamywa icyaha, benshi bakomeza kugenda bashyirwa mu majwi nkuko byahoze.
Umuvandimwe wa 2Pac yavuze ko P. Diddy yamwihamagariye agahakana urupfu rw'uyu muraperi
Ni muri ubwo buryo hazamutse inkuru y'umuvandimwe wa Tupac Shakur, Mopreme, avuga ko umwe mu baraperi bakunze gushyirwa mu majwi, P. Diddy, yamwihamagariye agahakana uruhare muri ubu bwicanyi bwabereye i Las Vegas, mu gihe abantu nka 50 Cent bakomeje gukongeza ibyo bihuha bivuga Diddy yaba abyihishe inyuma.
Ibi byakomeje gutuma benshi bibaza ikiri ukuri, cyane ko n’uwatwe muri yombi ukekwaho kwica 2Pac, yagiye yumvikana kenshi avuga ko P. Diddy ari mu bihishe inyuma y’urupfu rw’uyu muraperi.
50 Cent akomeje kuvuga ko nyuma y'itabwa muri yombi rya Keefe, P. Diddy ari we ukurikira
Mopreme Shakur yagize ati:”Puff Daddy yigeze kumpamagara ambwira ko atagize uruhare mu rupfu rw’umuvandimwe wanjye. Ambwira ko anzi nubwo njye na we tutarahura, ari na yo mpamvu yanyihamagariye ngo ambwire ko nta hantu na hato ahuriye n’urupfu rwa 2Pack.”
Mopreme yakomeje agira ati:”None, ku ki yampamagaye? Yari agamije iki? Hari mu myaka ya za 2000, ubwo n’ikinyamakuru Los Angeles Times, cyamushyiraga mu majwi, ndangije mubwira ko nishimiye ko yampamagaye, gusa ko ukuri kutarajya hanze, bityo ko tugomba kubitega amaso."
Keefe yavuze ko P. Diddy ari we wamuhaye akazi ko kwivugana 2Pac
Icyumvikana ni uko Mopreme atazi neza niba P. Diddy yaramubwiraga ukuri cyangwa yarashakaga kubyikuraho, gusa avuga ko kuba Keefe yaratawe muri yombi, bizatuma ukuri kujya ahagaragara.
Aya magambo ya Mopreme Shakur, yatumye benshi bongera gutekereza kabiri ku bivugwa kuri P. Diddy, mu gihe na mukeba we 50 Cent adasiba kumutamika abantu mu bitaramo akora, no ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko amukeka amababa.
