Drake yacumuje Andrew Tate utajya imbiza n'imico ya kigore

Drake yacumuje Andrew Tate utajya imbiza n'imico ya kigore

 Jul 5, 2023 - 07:46

Andrew Tate wahoze ari rurangiranwa mu mikino y'iteramakofe, akaba n'icyamamare mu itangazamakuru, yagize icyo avuga nyuma yo kubona ifoto y'intoki za Drake ku mbuga nkoranyambaga.

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga no ku matereviziyo, Andrew Tate yibasiye Drake, nyuma yo kubona ifoto y’intoki ze yashyize kuri Twitter yazisize ibirungo,  asobanura uburyo imyitwarire nk'iyo ari yo mpamvu atigera ahura n'ibyamamare byifuza guhura na we.

Drake wasize inzara ze agashyira amafoto kuri Twitter, yacumuje Andrew Tate 

Tate, w'imyaka 36, wibona nk’umuntu udasanzwe,  ahanini ibintu bye bishingiye ku gushyira imbere abagabo kandi yaramaramaje mu kutajya imbizi n'imyitwarire iyo ari yo yose inyuranye n’ibyo atekereza, imibereho ye cyangwa imvugo ye buri gihe irata abagabo.

Tate yagize ati: "Iyi ni yo mpamvu nanga guhura n'abantu bose b’ibyamamare bagerageza guhura nanjye."

Drake, w'imyaka 36, ku rundi ruhande, ntahwema kwakira uruhande rwe rwa kigore, atitaye ku byo abantu bavuga byose.

Amagambo ya Tate,  ni amagambo yagutse kandi azimije, ariko avuga neza ko adashaka guhura n’abagabo bifitemo akantu na gato ka kigore.

Ese Drake yifuza guhura na Andrew Tate?

Bamwe mu bafana kandi bibajije niba Tate yavugaga ko Drake yifuje guhura na we, ibintu bisa n’ibidashoboka.

Drake ni umwe mu bahanzi bazwi ku isi kandi ukundwa n’abagore aho bari hose, guhura rero na Tate byava kure.

Andrew Tate azwiho guca amazi abagore n'igifitanye isano na bo

Hagati aho, Tate arashinjwa gufata ku ngufu no gucuruza abantu muri Romania, aho urubanza rwe rushobora kumara igihe kirekire.

Drake aherutse kuba kimomo nyuma yo gusiga inzara ze ibirungo by'iroza, ariko rwose ntabwo aribwo bwa mbere asiga inzara ze.