Nyuma y'uko ibirego bishinja P Diddy ibyaha akurikiranweho bikomeje kwisukiranya, Abanyamategeko be icyizere kiracyari cyose ko azava mu buroko vuba.
Mu kiganiro bagiranye n'ikinyamakuru Page Six, bavuze ko uko ibirego byaba bingana kose bidakuraho ko P Diddy nta cyaha yigeze akora, kandi ko umuntu ashobora gutanga ikirego ku mpamvu runaka.
Ibi babivuze mu gihe habonetse umutangabuhamya wakoraga amasuku mu byumba aho ibirori bya Diddy byaberagamo ubusambanyi ndetse akaba avuga ko rimwe na rimwe bajyaga bamwishyura amafaranga y'inyongera kugira ngo atazigera agira icyo avuga.
Yavuze ko icyo gihe yakoropaga amaraso, ibyuya ndetse n'inkari by'ababaga bahohotewe, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 ajya gufungirwa i New York aho akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina ndetse akaba azatangira kuburana ku wa 05 Gicurasi 2025.
Nyuma y'uko Diddy atawe muri yombi yagerageje ibishoboka byose kugira ngo azaburane ari hanze agera n'aho atanga ingwate ya miliyoni 50$ ariko urukiko rwarabyanze ubugira Gatatu birangira azibukiriye.
Diddy afite ikizere cyo kugirwa umwere
