Diamond Platnumz yahawe inkwenene azira kwiratana ibigwi bya Harmonize na Rayvanny

Diamond Platnumz yahawe inkwenene azira kwiratana ibigwi bya Harmonize na Rayvanny

 Nov 17, 2023 - 17:34

Umuhanzi akaba na nyiri Wasafi, Diamond Platnumz, yahawe inkwenene na rubanda azira kuvuga ibigwi abahanzi banyuze mu maboko ye, Rayvanny na Harmonize.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz akaba na nyiri Wasafi Classic Baby(WCB) inzu itunganya umuziki yanyuzemo abahanzi bakomeye nka Harmonize na Rayvanny, yatangaje ko ubu aterwa ishema no kuba abahanzi banyuze muri Wasafi bakomeje kuvuna umuheha umwe bakongezwa undi.

Diamond Platnumz akomeje kwiratana abatakiri abe

Diamond Platnumz yakomeje avuga ko atarimo kuvuga gusa ku bahanzi ubu bakibarizwa muri Wasifi gusa, ahubwo ko avuga na Harmonize n Rayvanny batakiri mu maboko.

Harmonize yahoze muri Wasafi kuva 2015 kugeza 2019

Diamond Platnumz yasoje avuga ko yatewe ishema n’ibihembo bitatu Harmonize aherutse kwegukana muri East Africa Entertainment Awards, Ndetse na Rayvanny uherutse gutangazwa mu bahatana muri Grammy Awards 2024.

Rayvanny yamaze imyaka itandatu muri Wasafi kuva 2016 kugeza 2022

Benshi bahaye uyu muhanzi inkwenene, bavuga ko akomeje kwicuza gutandukana n'aba bahanzi, ndetse akaba akomeje no kugorwa no kongera gukora amazina akomeye nka bo.

Wasafi Classic Baby, ubu ibarizwamo abarizwamo abarimo Queen Darlene, Mbosso, Lava Lava, Zuchu, na D voice.