Akanama k’Igihugu gashinzwe Abahanzi muri Tanzania, BASATA, kashimiye abahanzi bagize imyitwarire myiza, harimo no gukurikiza ingamba zirimo kwaka impushya igihe cyose bagiye gukorera ibitaramo hanze ya Tanzania ndetse n’imbere mu gihugu.
Diamond Platnumz na Alikiba bayoboye abahanzi babaye intangarugero muri uyu mwaka
Ibi bibaye nyuma y’isuzuma ryakozwe n’aka kanama, nyuma bakanatanga ibyemezo by’ishimwe ku bahanzi n’abategura ibitaramo babaye indashyikirwa.
Ni amashimwe yatanzwe n’umuyobozi wa BASATA Dogiteri Kedmon Mapana, aho yavuze ko abahanzi bategetswe gushaka ibyangombwa by’ibikorwa byose bakora, ari na yo mpamvu bahisemo gushimira no gutanga ibyangombwa by’ishimwe ku bahanzi n’abandi babaye intangarugero mu kubahiriza ayo mategeko.
Diamond Platnumz ni we wahize abandi mu kuba intangarugero
Uyu muyobozi yavuze ko mu bahanzi bakorera umuziki muri Tanzania babaye intangarugero, barangajwe imbere na rurangiranwa Naseeb Abdul, wamenyekanye nka Diamond Platnumz, ukurikiwe n’umuhanzi Ally Salehe, wamenyekanye nka Alikiba.
Nkuko twabikomojeho, si abahanzi gusa bashimiwe, kuko n'ahakorerwa ibitaramo hahize ahandi na ho ba nyiraho bashimiwe.
