Diamond Platnumz arifuza gutera ikirenge mu cya Elon musk na Jeff Bezos

Diamond Platnumz arifuza gutera ikirenge mu cya Elon musk na Jeff Bezos

 Sep 4, 2024 - 14:20

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz, ubwo yari mu birori bya 'Wasafi Festival 2024' yakomoje ku nzozi ze zirimo no kuba umukire wa mbere ku isi.

Umuhanzi  wo mu gihugu cya Tanzania , Diamond Platnumz, akaba ari akaba ari nawe washinze ibigo bitandukanye nka Wasafi Media, Wasafi Bet, ndetse na label y'umuziki Wasafi Classic Baby (wcb wasafi), yahishuye ko afite inzozi zo kuba umukire wa mbere ku isi.

Diamond Platnumz, ubu bivugwa ko afite ubutunzi bwa miliyoni 10 z'amadolari y'Amerika ni ukuvuga agera kuri miliyari 13 z’amanyarwanda, amaze gutera intambwe nini kubera imbaraga n'ubuhanga bwe muri muzika no mu bucuruzi butandukanye. Avuga ku nzozi ze, yagize ati:

Diamond Platinumz yifuza kuba umuherwe wa mbere ku isi

"Mu nzozi zanjye zikomeye mu buzima no kuba umuntu wa mbere mu baherwe ku isi birimo,  ku buryo bagenzi banjye banyumva kandi bakamfata nk’ikitegererezo."

Aya magambo ya Diamond Platnumz ashimangira imbaraga akomeje gushyira mu bikorwa bye bya buri munsi, haba mu muziki no hanze yawo.