Diamond Platnumz akomeje gushimangira ko atwaye ku bitugu umuziki wa Tanzania

Diamond Platnumz akomeje gushimangira ko atwaye ku bitugu umuziki wa Tanzania

 Jun 10, 2025 - 19:44

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yongeye kwerekana ko ari umwami w’umuziki muri Tanzania no mu karere, nyuma y’uko akomeje kuyoboza inkoni y’icyuma bagenzi be kuri Apple Music Tanzania.

Ibyo ni nyuma y’uko aje mu mwanya wa mbere kuri urwo rubuga, binyuze mu ndirimbo ye nshya “Katam” yakoranye n’umuhanzi Bien wo muri Kenya.

Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa mbere mu ndirimbo 10 za mbere, ariko Diamond si ho gusa agaragara. Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo “Babu” yakoranye na Masterpiece Yvk, naho ku mwanya wa gatatu hari “Salama” yakoranye na Barnaba.

Na none kandi, uyu muhanzi yagaragaye ku mwanya wa 8 binyuze mu ndirimbo “My Darling (Mpenzi Wangu)” yakoranye na Chella.

Ibi byatumye izina Diamond Platnumz rigaragara inshuro 4 muri Top 10, ibintu bidakunze kubaho.

Ku rundi ruhande, indirimbo yitwa “Me Too” ya Abigail Chams na Harmonize, n’ubwo ubu iri ku mwanya wa 9, ni yo imaze igihe kirekire mu myanya y’imbere kuva yasohoka, bigaragaza ko yakunzwe bikomeye n’abakunzi b’umuziki.

Uretse abo kandi, Marioo abifashijwemo n’indirimbo ye “HA HA HA”, ndetse na Jay Melody abifashijwemo n’indirimbo “Tila Lila” yakoranye na MwanaFA, na bo bari mu bahanzi bahagaze neza kuri urwo rubuga.

Ibi byose bigaragaza isura ikomeye ya ku muziki wa Tanzania, aho abahanzi baho bihariye 50% by’indirimbo 10 za mbere, ibigaragaza ko umuziki wa Tanzania uri ku rwego rwo hejuru babifashijwemo no gukorana n’abahanzi bo mu bihugu nka Kenya, Nigeria, ndetse na Afrika y’Epfo.

Indirimbo 4 za Diamond Platnumz zaje mu ndirimbo 10 za mbere kuri Apple Music Tanzania 

Diamond Platnumz akomeje kugaragaza ko ari inkingi ya mwamba mu muziki wa Tanzania