Icyamamare muri muzika ya Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu njyana ya Afrobeats muri kiriya gihugu, yihanangirije abanyamakuru bandika ku binyamakuru bavuga ko umugore we Chioma atwite.
https://thechoicelive.com/umugore-wange-ku-nshuro-ya-mbere-yabanje-ku-nkatira
Muri iki Cyumweru , nibwo kuri Instagram hatangiye gucicikana videwo zivuga ko umugore wa Davido ari we Chioma yaba atwite.

Umugore wa Davido ngo yaba atwite
Ubwo uyu muhanzi yagira icyo avuga kuri izo post zacicikanye kuri Instagram by'umwihariko Videwo zahagaragaye, yahise asaba abo bose babikoze kuzisiba bwangu kandi bakubaha ubuzima bwite bw'umugore we.
Mu magambo ye ati " Musibe izo Videwo mwapostinze kandi mwubahe ubuzima bwite bw'umugore wange. Murakoze."

Davido yahaye gasopo abavuga ko umugore we atwite
Hagati aho, Davido akaba afite abana bane, yabyaye ku bagore batatu batandukanye aribo: Sophia Momodu, Amanda, ndetse na Chioma Avril Rowland babana magingo aya.
Ikindi kandi uyu Davido akaba yaratangaje ko yakoze ubukwe na Chioma Avril Rowland muri Werurwe uyu mwaka, byari nyuma y'uko umuhungu wabo Ifeanyi Davido yitabye Imana mu mpera za 2022.
