Davido yatanze inama ikomeye

Davido yatanze inama ikomeye

 Jul 16, 2023 - 07:22

Umuhanzi Davido yasabye abafana be kwiyezera ubwabo nyuma y'igitaramo cy'amateka yakoreye i Toronto muri Canada.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria, akomeje gukora ibitaramo byo kumurika alubumu ye 'Timeless' yasohoye muri Werurwe 2023, aho akomeje gukora amateka mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi.

Ku wa 07 Nyakanga nibwo Davido yari yakoze igitaramo cy'akataraboneka mu mugi wa Houston muri Amerika , ibyatumye Meya wuwo mugi ahita iyo tariki ayimuharira 'Davido Day'. Uretse aho muri Houston kandi yakoze ibindi bitaramo mu yindi migi inyuranye aho muri Amerika.

Ku bw'ibyo, kuri iyi nshuro yari agejeje ibitaramo bye muri Canada mu mugi wa Toronto, aho yakoze igitaramo cy'amateka maze nyuma yaho ajya gusangira n'ikipe ye ariho yasabye abakunzi be kwiyizera ubwabo.

Davido yasabye abafana be kwiyezera ngo kuko ni wiyizera abandi bazagukurikira

Davido yifashishije urukuta rwe rwa Instagram akaba yasangije abamukurikira kuri urwo rubuga amafoto ari gusangira n'ikipe ye arangije atanga inama yuko iyo wiyizeye ubwawe abandi nabo bagukurikira.

Mu magambo ye ari no kugarukwaho mu binyamakuru binyuranye yagize, ati " Ikaze kwifunguro rya nyuma muri iri joro i Toronto. Twakoze amateka ari joro! Kwiyizera wowe ubwawe, bizatuma abandi bagukurikira."

Hagati aho, uyu muhanzi akaba ari gukora ibi bitaramo by'imbaturamugabo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yuko akubutse muri Portugal muri 'Afronation festival 2023' mu mpera za Kamena, aho yishimiwe na benshi ibitari byitezwe nyuma y'inkuru z'akasamutwe z'abakobwa bavugaga ko yabateye inda.