Icyamamare mu njyana ya afrobeats mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 13 y'amavuko, ari bwo yamenye ko umuryango we ari uw'abaherwe kuruta uko yabitekerezaga.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko kugira ngo amenye uko papa we ari umukire, ngo umunsi umwe mu gace bari batuyemo, haturikiye igisasu, ariko Ako kanya bahita bimuka bitabagoye nk'uko byagendekeye abandi.
Davido aremeza ko ku myaka 13 ari bwo yamenye ko papa ari umuherwe
Mu magambo ye ati " Mureke mba bwire uko nabimenye. Hari ikintu cyabaye muri Nigeria mu gace twari dutuyemo. Habayeho ikosa haturika igisasu, inzu zose muri ako gace zirasenyuka.
" Inzu yacu ya mbere, guhera nkiri muto ku myaka 11, yari nini cyane. Iyo mpanuka icyimara kuba, ako kanya twahise twimuma kuko natwe inzu yacu yari yangiritse." Davido, akaba yakomeje avuga ko se ari umuntu ugira ikinyabupfura cyane, kandi akanigengesera.
Adedeji Adeleke papa wa Davido, akaba yaravutse mu 1956, aho ari umunyemari nta gushidikanya, dore mu 2023, yabarirwaga akayabo ka miliyari 1.7 z'amadorari y'Amerika.
Davido yatunguwe no kuba barahise bimuka ako kanya inzu yabo icyimara kwangizwa n'igisasu
Papa wa Daviso, akaba ari umucuruzi, ndetse kansi, anayobora kompanyi nyinshi zirimo "Pacific Holdings Limited", akaba kandi afite na Kaminuza yitwa " Adeleke University".
Uyu mubyeyi, akaba ataratumye umwana we umukene, dore Davido nawe yibitseho akayabo, dore mu 2023 yabarirwaga asaga miliyari 27 z'amadorari y'Amerika.
