Davido mu mazi abira: Undi mukobwa avuze ko nawe yamuteye inda

Davido mu mazi abira: Undi mukobwa avuze ko nawe yamuteye inda

 Jun 29, 2023 - 05:53

Nyuma y'Umunyamerika waherukaga gutangaza ko Davido yamuteye inda, undi ukomoka mu Bufaransa nawe yavuze ko amutwiteye.

Mu masaha yatambutse, nibwo umukobwa w'Umunyamideli ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika witwa Anita Brown yacishije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram atangaza ko umuhanzi Davido yamuteye inda akaba ari kumusaba kuyikuramo.

Anita Brown yatangaje ko yamenyanye na Davido mu 2017 i Dubai ndetse baza no gukundana igihe kinini gusa avuga ko atari aziko afite undi mugore ndetse avuga ko gutangaza ko atwitiye Davido atagamije gutwara umugabo w'abandi. 

https://thechoicelive.com/uwo-davido-yateye-inda-yandikiye-umugore-we

Nkaho ibyo bitari bihagije, undi mukobwa witwa Ivanna Bay ukomoka mu Bufaransa yatangaje ko nawe atwite inda ya Davido. Ibi mu kubitangaza, akaba yavuze ko atari aziko hari undi mugore yateye inda, ahubwo ngo yari aziko ariwe gusa umutwitiye.

Ivanna Bay aravuga ko Davido nawe yamuteye inda 

Ivanna Bay ati " Nabyutse mu gitondo mbona atari nge mugore ngenyine Davido yateye inda. Uku ni ugutenguhwa n'umugabo umeze gutya pe. Bagore mwirinda cyane, kuko ubu ndatwite. Muzaba mureba mu gihe kiri munsi y'amezi icyenda."

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa nyuma yo gusaba abakobwa bagenzi be kwirinda Davido, akaba yakomeje yibaza umubare w'abagore uyu mugabo yaba afite. Ati " Ndi kwibaza ni abagore bangahe ufite? Ubanza twiteguye gukora ikipe y'umupira."

Hagati aho, magingo aya, David Adedeji Adeleke amazina nyakuri ya Davido akaba ntacyo aratangaza kuri ibi aba bakobwa bakomeje kumuvugaho.