Uwo Davido yateye inda yandikiye umugore we

Uwo Davido yateye inda yandikiye umugore we

 Jun 29, 2023 - 01:54

Davido yaciye inyuma umugore we Chioma ku mukobwa w'Umunyamerika anamutera inda, ibyatumye uyu mukobwa yoherereza ubutumwa umugore wa Davido.

Ku wa 25 Kamena 2023, nibwo umukobwa wo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika witwa Anita Brown yatangiye gucisha ubutumwa ku rubuga rwa Instagram atangaza ko atwite inda y'umuhanzi Davido ndetse akanemeza ko bahuriye Bubai mu 2017.

Anita Brown akomeza avuga ko batahuye umunsi umwe ahubwo banakundanye kandi bakazajya baryamana batanikingiye, ndetse akaba yerekanye ubutumwa yandikiranye nuyu muhanzi Davido.

Kuri iyi nshuro, akaba yongeye gusohora ubutumwa bwa Videwo abwira umugore wa Davido Chioma Rowland ko atagambiriye kumutwarira umugabo, ngo kuko ubwo yanamenyanaga na Davido ntabwo yari aziko afite umugore. 

Anita ati " Ntabwo nshaka umugabo wawe, ahubwo nkwifurije ibyiza kuko nge ntabwo ndi umukobwa utwara abagabo b'abandi, kandi Imana irankunda cyane. "

Nyuma yuko uyu mukobwa atangaje ibi, byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Davido akomeje guca inyuma umugore we dore ko uyu muhanzi aheruka gutangaza ko afite umwana uba mu Bwongereza nyuma y'imyaka itatu yari ishize atarabitangaza, kuko bivugwa ko uyu mwana yaba yaravutse mu 2020.

Davido yateye inda Anita Brown 

Kuri iyi mpamvu, umugabo utunganya umuziki muri Nigeria witwa K-Solo akaba yahise atangaza ko Chioma akwiye kwakira imyitwarire y'umugabo we.

Ndetse uyu  yashimangiye ko uyu mugore yakurikiye kuri Davido amafaranga atari urukundo ndetse ashyigikira cyane Davido kuba amuca inyuma, avuga ko uyu mugore yamusanze abiziko aryamana n'abandi bagore.

Nyamara rero, nubwo abantu banyuranye batangiye kubitangaho ibitekerezo binyuranye, ariko yaba Davido cyangwa se umugore we Chioma ntacyo baratangaza kuri ibi bivugwa n'uyu mukobwa w'Umunyamerika.