Davido ari gushimira abakunzi be bakomeje kumunambaho mu makuba

Davido ari gushimira abakunzi be bakomeje kumunambaho mu makuba

 Jul 4, 2023 - 05:10

Nyuma y'inkuru z'akasamutwe zakomeje kuvugwa kuri Davido, akomeje gushimira abakunzi ko bakomeje kumunambaho ntibite kubimuvugwaho.

Umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke amazina nyakuri ya Davido, magingo ari gushimira byimazeyo abakunzi be bakomeje kumuryamaho mu bihe bitoroshye arimo byo kuvugwaho gutera inda abakobwa b'abanyamahanga. 

THE CHOICE LIVE, iributsa ko Davido aheruka kuririmba mu iserukiramuco rya Afro Nation Festival ryabereye muri Portugal guhera ku wa 28-30 Kamena 2023. Ubwo yari muri iryo serukiramuco akaba aribwo abakobwa bo mu Burengerazuba bw'isi bavuze ko yabateye inda.

Davido arashimira abakunzi be bakomeje kumunambaho mu bihe arimo bitamworoheye 

Uyu muhanzi yakomeje kunengwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko abagore babiri bakomoka mu mahanga, aribo Anita Brown wo muri Amerika na Ivanna Bay wo mu Bufaransa batangaje ko yabateye inda nubwo yashakanye n'umukunzi we bamaranye igihe kinini, Chioma Rowland.

Mu gihe uyu muhanzi ataragira byinshi atangaza kuri aya magambo akomeje kuganirwaho ku mbuga nkoranyambaga, yahisemo gushimira abafana be bamubaye inyuma igihe yari muri Afronation ndetse avuga ko iby'aba bagore azabigarukaho neza mu minsi mike.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter Davido yagize ati " Ndabashimiye cyane bafana bange, mwarakoze cyane kuza kuntera ingabo mu bitigu mukaza kureba ibyo nkora. Ndabakunda cyane. Ntabwo ibi nabifata nk'ibintu bisanzwe."