Davido Aba-Islam bari bamwirengeje

Davido Aba-Islam bari bamwirengeje

 Jul 24, 2023 - 05:44

Umuhanzi Davido nyuma igitutu yageze aho yemera gusiba videwo yari yasohoye yerekana Aba-Islam bari mu rusengero "mosque" bari guhamiriza aho gusenga.

Bosi w'inzu itunganya umuziki ya 'Davido Music Worldwide (DMW)' David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido muri muzika, we n'umuhanzi yasinyishije muri iyo nzu ye, 'Logos Olori', bari bamaze iminsi bari ku gitutu cyo gusiba aka videwo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo berekana Aba-Islam bari mu rusengero (mosque) bari kubyina byacitse.

Iyi Videwo bari bashyize kuri Twitter zabo, ikaba yarateje impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaza ko ari ugusuzugura Aba-Islam ngo kuko yabagaragazaga barimo kubyina muri Mosque aho gusenga.

Davido na Logos Olori bari basohoye Videwo berekana Aba-Islam babyina muri mosque 

Ku bw'ibyo, abantu bakomeje kumusunikira gusiba iyo Videwo kandi agasaba imbabazi umuryango w'Aba-Islam kubera gusebya bikabije abo muri iryo dini. Magingo aya rero, uyu muhanzi yaje kuva ku izina yemera gusiba iyo videwo yari yashyize kuri Twitter.

Nubwo bosi wa Davido Music Worldwide (DMW) yemeye gusiba ayo mashusho yari yatumye benshi bamutera amabuye, ariko magingo aya ntabwo yari yasaba imbabazi ku bw'ayo mashusho yasohoye.