Cristiano Ronaldo yibasiye shampiyona ya Lionel Messi

Cristiano Ronaldo yibasiye shampiyona ya Lionel Messi

 Jul 18, 2023 - 03:40

Nyuma yo kuvuga ko ariwe wafunguye umuryango ku bakinnyi bakomeye bari kwerekeza muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yashimangiye ko shampiyona y'iki gihugu irenze kure iya Leta zunze ubumwe za America Lionel Messi agiye gukinamo.

Cristiano Ronaldo ashize amanga yatangaje ko abona shampiyona ya Saudi Arabia iruta kure cyane iya Leta zunze ubumwe mukeba we Lionel Messi aherutse kwerekezamo.

Ku Cyimweru tariki 16 Nuakanga 2023, nibwo kuri sitade y'ikipe ya Inter Miami, Lionel Messi yerekanwe nk'umukinnyi mushya w'iyi kipe ya David Beckham ikina shampiyona ya Leta zunze ubumwe za America.

Ni mu gihe mu Ukuboza kwa 2022, aribwo byatangajwe ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi mushya w'ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia, akaba yarafashije kumenyekanisha iyi shampiyona n'ubwo benshi bakiyifata nka shampiyona iri hasi.

Lionel Messi aherutse kwerekanwa muri Inter Miami(Net-photo)

Gusa ibi bitekerezo bishobora guhinduka ubwo umwaka w'imikino 2023/2024 uzaba utangiye, dore ko Ronaldo ashimira amakipe yo muro iki gihugu kubabyarabashije gukurura amazina akomeye nka Karim Benzema, N'Golo Kante, Ruben Neves, Roberto Firmino ndetse n'abandi.

Nyuma y'umukino wa gicuti ikipe ya Al Nassr yatsinzwemo na Celta Vigo yo muri Espagne ibitego 5-0, Ronaldo yaganiriye n'itangazamakuru, yemeza ko abona ko iyi shampiyona iruta iya Leta zunze ubumwe za America.

Ati:"Ikemezo cyo kujya muri Saudi Arabia cyari kiza cyane 100% ku makipe yashakaga kuzana abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru.

"Byari bigiye gufata umwaka, ariko byari amezi atandatu. Ariko ibi nari mbizi ko bigiye kuba kuko no muri shampiyona y'u Butariyani ubwo najyagayo yari yarapfuye, ariko yarazanzamutse.

"Aho Cristiano agiye bizana inyungu nyinshi, kandi nari mbizi ko ari uko bizagenda. Ndabizi neza ko mu mwaka utaha abandi bakinnyi bakomeye cyane bazaza muri Saudi Arabia."

Akomeza kuvuga ku batekereza ko shampiyona ya Saudi Arabia ari shampiyona iri hasi, yagize ati:"Shampiyona ya Saudi Arabia ni nziza cyane kuruta iya Leta zunze ubumwe za America."

Cristiano Ronaldo yakomeje avuga ko mu myaka mike iri imbere, shampiyona ya Saudi Arabia izaca kuri shampiyona zikomeye i Burayi zirimo nk'iya Turkey n'u Buhorandi.

Uyu mugabo ufite Ballon d'Or eshanu kandi yemeje ko adafite gahunda yo kugaruka gukina ku mugabane w'iburayi, akuraho ibihuha byose bijya bivugwa ko yifuza gusubirayo.

Ati:"Nzi neza 100% ko ntazagaruka mu makipe y'i Burayi."

Igice cya shampiyona Cristiano Ronaldo yakinnye muri Al Nassr ntabwo yabashije gufasha iyi kipe gutwara Igikombe cya shampiyona, kuko yaje inyuma ya Al Ittihad yakegukanye.

Gusa intego y'uyu mugabo na bagenzi be muri uyu mwaka ni kwegukana igikombe, dore ko aho yagiye anyura hose azwi nk'umugabo ukunda guhatana no gutwara ibikombe.

Cristiano Ronaldo yemeza ko mu myaka mike shampiyona ya Saudi Arabia izaba iri mu zikomeye ku isi(Image:Getty)