Umuhanzikazi Cindy Sanyu, akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda (UMA), yongeye kugaba igitero kuri mukeba we Sheebah Karungi, avuga ko rwose adafite impano habe na gato, uretse kuba yaragize amahirwe n’ubushabitsi mu muziki.
Cindy yihandagaje yemeza ko Sheebah nta mpano yo kuririmba afite
Iyi ntambara yabyukiye mu birori byateguwe na Cindy yishimira uburyo aherutse kwitwara muri Kololo music battle.
Cindy ntiyigeze arya iminwa, ubwo yabazwaga n'abanyamakuru ku bijyanye n'ubuhanzi bwa Sheebah. Ashize amanga, yavuze yeruye ko Sheebah adafite impano karemano ariko ko afite ubuhanga bwo gukomeza umwuga we.
Yagize ati:"Ndashaka gushimangira ko Sheeba nta mpano yo kuririmba afite. Gusa ndamwubaha kuko yabashije guhatiriza akagera ku nsinzi kandi nta mpano na mba afite. N'ibitaramo akora biba ari byiza pe, gusa ikibazo kinini kivuka iyo abantu batangiye kungererenya na we! Sindi ku rwego rumwe na we, ndetse n'ikimenyimenyi, yari afite rimwe mu matsinda (band) akomeye hano mu gihugu, ariko kuko nta mpano afite, yaritaye mu manga."
Sheebah ntabwo asanzwe acana uwaka na Cindy
Cindy yashoje avuga ko nubwo yubahira Sheebah kuba yarayoboye itsinda rya Maestro Band, itsinda ry’umuziki ryubahwa muri Uganda, bitavuze ko abantu bakirengagiza ko imiririmbire ye idashinga, yagiye ikoma mu nkokora abahanzi bakomeye b'iri tsinda n'iterambere ryaryo muri rusange.
